Ikipe ya Police FC yarangije kubwira abakinnyi icyenda ko itazakomezanya nabo mu mwaka wa shampiyona utaha, barimo n’abakinnyi bari bamaze igihe kirekire muri iyi kipe. Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu bakinnyi 12 barangije amasezerano muri Police FC, abagera kuri barindwi barangije kubwirwa ko batazahabwa amasezerano mashya mu gihe abandi batatu bari bafite amasezerano, bahawe ubutumwa bw’uko baba bashaka amakipe bazatizwamo. Mu bakinnyi bashoje amasezerano babwiwe gushakira ahandi barimo Gadi Ndizeye ukina inyuma ibumoso, Rurangwa Mossi ukina mu bwugarizi bwo hagati, Patrick Ruhumuriza ukina inyuma iburyo, Rutanga Eric wigeze kuba kapiteni wayo, Kapiteni Nshuti Dominique Savio n’umunyezamu Janvier Kwizera uzwi nka Rihungu. Iyi kipe kandi, ikaba yatangiye gushaka amakipe izatizamo abakinnyi barimo Moses Nyamurangwa wari wavuye muri Sunrise umwaka ushize, Jean Bosco Kayitaba ndetse na Nkubana Mark watunguranye kuri uru rutonde nyamara yari amaze iminsi yitwara neza. Bivugwa ko nyum...