Skip to main content

Hatangajwe aho guhuza imirenge SACCO mu buryo bw'ikoranabuhanga bigeze



Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko urugendo rwo guhuza mu buryo bw’ikoranabuhanga Koperative zo kubitsa no kugurizanya zizwi nk’Umurenge SACCO, ruri hafi kugera ku musozo kuko ubu iyi gahunda igeze ku rugero rwa 94% ishyirwa mu bikorwa.


Dr Ndagijimana, yagaragaje ko na 6% isigaye izaba yarangiye mu bihe bya vuba, ku buryo SACCO zose ziri mu gihugu zizaba zahujwe.


Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inama ya ‘Microfinance Tech Summit’ ihuza ibigo by’ikoranabuhanga byo hirya no hino bifite aho bihuriye n’urwego rw’imari iciriritse, kugira ngo byerekwe amahirwe ari mu Rwanda hagamijwe kuzamura urwego rwa serivisi z’imari zidaheza.


Iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda [Association of Microfinance Institutions in Rwanda- AMIR], yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024.


Uyu mushinga watangijwe mu 2014, hagomba kugishyirwaho ‘Cooperative Bank’ ihuriza hamwe Imirenge SACCO 416. Wari witezweho kwihutisha serivisi aho nk’umuturage ufite konti mu Murenge Sacco w’i Rusizi, agomba kujya aba yemerewe guhabwa serivisi zitangwa n’iyi koperative aho yaba ageze hose.


Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel, yagize ati “Kugira ngo ibigo by’imari iciriritse bitange serivisi nziza kandi zihendutse zinagere ku bantu bose, ikoranabuhanga rifitemo uruhare rukomeye kandi hakaba hari intambwe imaze guterwa.”


Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko mu by’ibanze ikoranabuhanga rigomba gukemura mu bigo by’imari iciriritse harimo ibibazo by’abadafite uburyo bwo kwizigama, serivisi z’imari iciriritse zitagera kuri kure, no korohereza abaturarwanda gufata inguzanyo.


Ati ni “Ukugira ngo turebe n’icyakorwa mu rwego rw’amategeko kugira ngo byorohe, ariko tunarebe uko twahangana n’ibibazo bizanwa n’ikoranabuhanga. Icyo dushaka n’uko Abanyarwanda bose begera imari kandi ntibishyure 1,000 Frw mu gihe bagiye kuzigama 500 Frw, nta kundi byakorwa tudafashijwe n’ikoranabuhanga.”


Kuri ubu Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko muri Gashyantare 2024 mu Rwanda habaurwaga ibigo by’imari iciriritse 461 birimo n’Imirenge SACCO yose yo mu gihugu.


Mu bigo bihurira mu ihuriro rya AMIR bingana 458 nabyo bimaze kwimakaza ikoranabuhanga ku rugero rwa 85%.


Umuyobozi wa SACCO Twifatanye Rwinkwavu yo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, Rwambari Elyse, yavuze ko kuri ubu hashize amezi atanu iyi SACCO ishyizwe ku ikoranabuhanga.


Ati “Byoroheje uburyo bwo gutanga raporo kuko ubu ntitugikoresha amafishi kuko ubu ni muri sisitemu umunsi ku munsi ukararana raporo y’uko byiriwe. Niyo umuntu abikuje ahita abona ubutumwa kuri telefoni ntihagikoreshwa udutabo kandi akanabona amakuru ya konti ye kuri telefoni.”

Inkuru ya IGIHE


Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib...

Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba APR WFC yihereranye Forever WFC ikayitwara igikombe [AMAFOTO]

APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe. Ni umukino ikipe y’ingabo yagiye gukina ihabwa amahirwe, aho bitayisabye iminota myinshi ngo igaragaze ko iri buze gushimisha abakunzi bayo bari bagerageje kuza ku bwinshi cyane ko kwinjira kuri uyu mukino bitasabaga byinshi. Ibitego bitatu byose iyi kipe yabonye yabitsindiwe na rutahizamu wayo, Ukwishaka Zawadi, icya mbere ku munota wa 18 ubwo yasubizagamo umupira wari urutswe n’umunyezamu, icya kabiri ku munota wa 25 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 47 w’umukino. Uyu rutahizamu wuzuzaga ibitego 29 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatumye ikipe ya APR FC yegukana igikombe idatakaje umukino n’umwe, aho yanganyije umukino umwe wonyine mu matsinda indi ikayitsinda.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.

RDC: Imirwano ya FARDC na M23 yakomereje i Minova

  Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomereje, I Minova no mu nkengero zaho,aho hakomeje kumvikana ibisasu biremereye. Ni nyuma y’aho ku munsi w’ejo urugamba rutari rworoshye rwabereye mu gace ka Bihambwe aho M23 yari ihanganye na FARDC n’abo bafatanije, bikaza kurangira M23 ifashe ako gace. Rukaba ari urugamba rwaguyemo abasirikare benshi b’u Burundi na FARDC. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane imirwano yazindutse ibera muri Centre ya Minova muri teritwari ya Kalehe, abaturage batuye Minova batangiye guhungira i KALUNGU na NUMBI. Rwandatribune iravuga ko uri ari urugamba ruri kumvikanamo imbunda ziremereye ku mpande zombi,ndetse ngo ibisasu biremereye biri kugwa muri aka gace byatumye bimwe mu bikorwa remezo byangirika harimo amashuri ndetse n’ibitaro. Inkuru ya UMURYANGO.RW

Dore impamvu amapera adakwiriye kubura ku ifunguro ryawe rya buri munsi ndetse byaba ngombwa ukarya n'amababi yayo

Burya amapera ni meza ku buzima bw’umuntu ndetse afite akamaro gakomeye by’umwihariko iyo uyariye hamwe n’amababi yayo.Ni antioxidant kandi ikungahaye kuri vitamin C ,fibre potasiyumu ,nibindi.Izi mbuto kandi ziboneka ku masoko menshi ndetse ntanubwo zihenze. 1. Afasha kugabanya urugero rw’isukari mu mubiri: Benshi ntibazi ibi ariko niko biri.Amapera n’amababi yayo bigabanya urugero rw’isukari ukurikije ibyo abashakashatsi bagaragaje. Ibi ni inkuru nziza kubafite indwara ziterwa no kugira isukari mu maraso. 2. Afasha mu kubungabunga ubuzima by’umutima: Antioxidants iboneka mu mapera nkuko ubushakashatsi bubivuga ifasha kurinda umutima wawe radicals zishobora gutuma udakora neza. 3. Afasha kugabanya ibiro: Amapera agira karori(calories )nkeya ku bw’iyo mpamvu rero afasha mu kurwanya umubyibuho ukabije ndetse no kwiyongera ku ibiro dore ko anafite vitamine n’imyunyu ngugu myinshi. 4. Afasha mu igogora Amapera n’amababi yayo afasha mu nzira yo gushya ibiryo nk’uko ubushakashatsi bubivuga ...