Skip to main content

Hatangajwe aho guhuza imirenge SACCO mu buryo bw'ikoranabuhanga bigeze



Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko urugendo rwo guhuza mu buryo bw’ikoranabuhanga Koperative zo kubitsa no kugurizanya zizwi nk’Umurenge SACCO, ruri hafi kugera ku musozo kuko ubu iyi gahunda igeze ku rugero rwa 94% ishyirwa mu bikorwa.


Dr Ndagijimana, yagaragaje ko na 6% isigaye izaba yarangiye mu bihe bya vuba, ku buryo SACCO zose ziri mu gihugu zizaba zahujwe.


Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inama ya ‘Microfinance Tech Summit’ ihuza ibigo by’ikoranabuhanga byo hirya no hino bifite aho bihuriye n’urwego rw’imari iciriritse, kugira ngo byerekwe amahirwe ari mu Rwanda hagamijwe kuzamura urwego rwa serivisi z’imari zidaheza.


Iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda [Association of Microfinance Institutions in Rwanda- AMIR], yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024.


Uyu mushinga watangijwe mu 2014, hagomba kugishyirwaho ‘Cooperative Bank’ ihuriza hamwe Imirenge SACCO 416. Wari witezweho kwihutisha serivisi aho nk’umuturage ufite konti mu Murenge Sacco w’i Rusizi, agomba kujya aba yemerewe guhabwa serivisi zitangwa n’iyi koperative aho yaba ageze hose.


Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel, yagize ati “Kugira ngo ibigo by’imari iciriritse bitange serivisi nziza kandi zihendutse zinagere ku bantu bose, ikoranabuhanga rifitemo uruhare rukomeye kandi hakaba hari intambwe imaze guterwa.”


Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko mu by’ibanze ikoranabuhanga rigomba gukemura mu bigo by’imari iciriritse harimo ibibazo by’abadafite uburyo bwo kwizigama, serivisi z’imari iciriritse zitagera kuri kure, no korohereza abaturarwanda gufata inguzanyo.


Ati ni “Ukugira ngo turebe n’icyakorwa mu rwego rw’amategeko kugira ngo byorohe, ariko tunarebe uko twahangana n’ibibazo bizanwa n’ikoranabuhanga. Icyo dushaka n’uko Abanyarwanda bose begera imari kandi ntibishyure 1,000 Frw mu gihe bagiye kuzigama 500 Frw, nta kundi byakorwa tudafashijwe n’ikoranabuhanga.”


Kuri ubu Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko muri Gashyantare 2024 mu Rwanda habaurwaga ibigo by’imari iciriritse 461 birimo n’Imirenge SACCO yose yo mu gihugu.


Mu bigo bihurira mu ihuriro rya AMIR bingana 458 nabyo bimaze kwimakaza ikoranabuhanga ku rugero rwa 85%.


Umuyobozi wa SACCO Twifatanye Rwinkwavu yo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, Rwambari Elyse, yavuze ko kuri ubu hashize amezi atanu iyi SACCO ishyizwe ku ikoranabuhanga.


Ati “Byoroheje uburyo bwo gutanga raporo kuko ubu ntitugikoresha amafishi kuko ubu ni muri sisitemu umunsi ku munsi ukararana raporo y’uko byiriwe. Niyo umuntu abikuje ahita abona ubutumwa kuri telefoni ntihagikoreshwa udutabo kandi akanabona amakuru ya konti ye kuri telefoni.”

Inkuru ya IGIHE


Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib

RURA yamuritse ibiciro bushya by'ingendo mu Rwanda

  Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo hirya no hino mu gihugu, nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko yakiyeho nkunganire yajyaga itangwa kugira ngo umugenzi agende ku giciro gito. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe, nibwo Guverinoma yatangaje ko iyo nkunganire iri hagati ya 40% na 5) ikuweho, bivuze ko umugenzi ari we uzajya yiyishyurira igiciro cyose cy’urugendo. Ibiciro bishya RURA yashyize hanze biri hejuru ugereranyije n’ibyo umugenzi yari asanzwe yiyishyurira, aho nko kuva mu mujyi wa rwagati ugera i Nyamirambo ahazwi nko Kuryanyuma, igiciro gishya ari 243 Frw, mu gihe kuva mu mujyi rwagati ugera Kuryanyuma uciye Nyabugogo, igiciro gishya ari 307. Kuva Nyabugogo ugana mu mujyi rwagati, igiciro cyabaye 205 Frw, kuva Kimironko ugana mu mujyi rwagati igiciro cyabaye 355 Frw, mu mujyi rwagati ugana Kacyiru ni 371 Frw, kuva mu mujyi ujya i Kinyinya ni 402 Frw naho kuva i Kabuga ujya Kimironko ni 420 Frw. Kuva mu mujyi rwagati ugana i B

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim

Hasohotse itangazo rigaragaza uko abanyeshuri biga baba mu bigo bazasubira ku ishuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA cyatangaje ingengabihe y’uburyo abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri, bazasubirayo mu gihembwe cya gatatu. Abanyeshuri bazatangira gusubira kwishuri guhera tariki 15 Mata 2024 azaba arı kuwa mbere.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.