Skip to main content

Diamond Platnumz yagaragaje imbarutso y'icyatumye Zuchu azinga utwangushye



Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] uherutse kugirana ibihe byiza n’umukunzi we Zuchu i Dubai, yakomoje ku mbarutso nyayo yari yatumye uyu muhanzikazi amuta mu nzu akigendera.


Diamond Platnumz yatangaje ko yamaze kubona ubutumwa bw’abagabo bamaze iminsi bashaka kumuyobereza umukunzi, ubwo yavugaga Zuhura Osmna [Zuchu].


Diamond yavuze ko bidatinze kandi agiye gutangira kubashyira hanze. Ati: ”Ndatangira gushyira hanze ubutumwa bwabo bwamaze kungeraho abo bamaze iminsi bikundishwa kuri Zuhura".


Mu minsi ishize ni bwo aba bombi baherukaga i Dubai aho bagiriye ibihe byiza, bikaba byari nyuma y'amakuru yavugaga ko batandukanye.


Amakimbirane yabo yatangiye nyuma yuko Diamond ubwo yari mu iserukiramuco rya Serengeti, yarahamagaye Sarah bahoze bakunda.


Icyo gihe yahishuye ko Sarah ari we wabaye imbarutso y’indirimbo "Kamwambie". Ntabwo Zuchu yabyakiriye neza.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib...

Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba APR WFC yihereranye Forever WFC ikayitwara igikombe [AMAFOTO]

APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe. Ni umukino ikipe y’ingabo yagiye gukina ihabwa amahirwe, aho bitayisabye iminota myinshi ngo igaragaze ko iri buze gushimisha abakunzi bayo bari bagerageje kuza ku bwinshi cyane ko kwinjira kuri uyu mukino bitasabaga byinshi. Ibitego bitatu byose iyi kipe yabonye yabitsindiwe na rutahizamu wayo, Ukwishaka Zawadi, icya mbere ku munota wa 18 ubwo yasubizagamo umupira wari urutswe n’umunyezamu, icya kabiri ku munota wa 25 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 47 w’umukino. Uyu rutahizamu wuzuzaga ibitego 29 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatumye ikipe ya APR FC yegukana igikombe idatakaje umukino n’umwe, aho yanganyije umukino umwe wonyine mu matsinda indi ikayitsinda.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.

AS Kigali yujuje umunsi wa kane idakora imyitozo kubera impamvu abakinnyi bavuga ko badashobora kuyihanganira

Ikipe ya AS Kigali igejeje ku munsi wa kane abakinnyi baranze gukora imyitozo mu gihe imikino ya shampiyona yo mu Rwanda irimbanyije. Abakinnyi ba AS Kigali barahiye ko badashobora kwitabira imyitozo mu gihe iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali ibafitiye ibirarane by'umushahara itarabaheemba.

Rusizi: Agahinda ni kose kubera urupfu rw'umwana ukiri muto woherejwe n'ababyeyi kuvoma akajya koga mu cyuzi

Umwana  w’umuhungu w’imyaka 8 wigaga  mu wa mbere w’amashuri abanza muri GS Mashesha, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi, yarohamye mu cyuzi gikoreshwa imyaka arapfa mu gihe yari agiye kucyogamo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mashesha Mbabazabahizi Straton, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mwana yagiye koga mu gihe ababyeyi be bari bamutumye kuvoma ku ivomo rusange (canon) ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024. Aho kujya ku ivomo, yagiye kuri icyo cyuzi cya metero 2.7 abaturage babonye ku nkunga ya World Vision ngo boroherwe no kuhira imboga n’imbuto bahinga. Ni icyuzi cyayoborewemo amazi yuhira hegitari zigera kuri 7 z’iyi myaka y’abaturage, cyubakiwe neza hashyirwaho senyenge ariko abana bazica kubera ko bajya kuhogera rwihishwa. Gitifu Mbabazabahizi akomeza avuga ko ubwo uwo mwana yinjiriraga aho batoboreye akajya koga, saa tanu n’iminota 10 z’amanywa, bagenzi be bari ku kandi kavomo gato kari hafi aho bamesa imyenda. Abari kuri iryo vom...