Skip to main content

Myugariro ukomeye muri Rayon Sports yaba agiye kwerekeza mu Barabu



Myugariro w’iburyo Mucyo Didier Junior urangije amasezerano muri Rayon Sports agiye kujya mu igeragezawa mu ikipe ya Al-Jazira yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.


Amakuru yizewe Kigali Today ifite ni uko uyu musore w’imyaka 25 azajya gukora igeragezwa muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere yaritsinda akaba yayisinyira amasezerano. Nk’uko twabitangarijwe iri geragezwa rizamara hagati y’ibyumweru bitatu ndetse n’ukwezi.


Kugeza ubu uyu mukinnyi wari umaze imyaka ibiri akinira Ubururu n’Umweru yamaze kubona urupapuro rumwemerera kuba muri iki gihugu (Visa) ruzarangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2024 mu gihe igisigaye ari uko yohererezwa itike y’indege aho biteganyijwe ko azahaguruka hagati ya tariki 5 n’i 10 Kamena 2024.


Ibiganiro bisa nkibyarangiye ku kuba yakongera amasezerano muri Rayon Sports


N’ubwo agiye kujya mu igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ariko amakuru atugeraho ni uko Mucyo Didier Junior yamaze gusa nk’urangiza kumvikana n’ikipe ya Rayon sports kuba yayongerera amasezerano akaba yakomeza kuyikinira.


Gusa n’ubwo ubwumvikane bwamaze kubaho hari hasigaye kumvikana imyaka azasinya bijyanye n’amafaranga yari ari guhabwa.


Ku ruhande rw’umukinnyi amafaranga asaba yifuza kuba yayasinyira igihe cy’imyaka ibiri ariko Rayon Sports ikifuza ko yayamuha gusa akaba yayasinyira imyaka itatu.


Indi ngingo yari itari yemeranywaho ni uko amafaranga Rayon Sports yifuza kumuha ngo asinye imyaka ibiri umukinnyi we yifuza ko yayafata ariko akayasinyira amasezerano y’imyaka ibiri.


Police FC iri mu makipe bivugwa ko aha umukinnyi ibyo yifuza mu myaka ibiri bityo ko aramutse atumvikanye na Rayon Sports akaba ariho yakwerekeza mu gihe ariko igeragezwa azerekezamo ryaba ritagenze neza.


Mucyo Didier Junior yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2022 ayifasha gutwara Igikombe cy’Amahoro 2022-2023 anabanza mu kibuga gusa mu 2023-2024 ntabwo igihe cyo gukina cyabaye kinini dore yari ahanganye na Serumogo Ally wagiye amwicakaza inshuro nyinshi.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...

Umuhanzi Chris Brown yashimiwe agaciro aha abahanzi bo muri Afurika

  Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kwamamara ku izina rya Ayra Starr akoresha mu muziki, akaba umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika, yashimye uburyo Chris Brown aha agaciro abahanzi bo muri Afurika. Ayra Starr yatangaje ibi nyuma y’uko, Christopher Maurice Brown, umunyamerika w’icyamamare muri RnB, atangaje ko uyu mukobwa ukomoka muri Nigeria azaba ari mu itsinda ry’abahanzi bazamufasha mu bitaramo bigamije kumenyekanisha alubumu ye nshya “11:11” aherutse gushyira hanze. Ibi bitaramo bizazenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, bizatangira ku ya 5 Kamena uyu mwaka, bikazahera I Detroit, muri leta ya Michigan, kuri Little Caesars Arena. Azafatanya kandi n’umuhanzikazi Muni Long nawe uri mu bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Made for Me”. Mu kiganiro, Ayra Starr wamamaye mu ndirimbo “Rush” aherutse kugirana na Kiss FM mu Bwongereza, yavuze ko yatunguwe no kumva azaba ari mu bahanzi bazashyigikira Chris Brown mu bitaramo byo kumurikira abakunzi be alu...

Dore impamvu amapera adakwiriye kubura ku ifunguro ryawe rya buri munsi ndetse byaba ngombwa ukarya n'amababi yayo

Burya amapera ni meza ku buzima bw’umuntu ndetse afite akamaro gakomeye by’umwihariko iyo uyariye hamwe n’amababi yayo.Ni antioxidant kandi ikungahaye kuri vitamin C ,fibre potasiyumu ,nibindi.Izi mbuto kandi ziboneka ku masoko menshi ndetse ntanubwo zihenze. 1. Afasha kugabanya urugero rw’isukari mu mubiri: Benshi ntibazi ibi ariko niko biri.Amapera n’amababi yayo bigabanya urugero rw’isukari ukurikije ibyo abashakashatsi bagaragaje. Ibi ni inkuru nziza kubafite indwara ziterwa no kugira isukari mu maraso. 2. Afasha mu kubungabunga ubuzima by’umutima: Antioxidants iboneka mu mapera nkuko ubushakashatsi bubivuga ifasha kurinda umutima wawe radicals zishobora gutuma udakora neza. 3. Afasha kugabanya ibiro: Amapera agira karori(calories )nkeya ku bw’iyo mpamvu rero afasha mu kurwanya umubyibuho ukabije ndetse no kwiyongera ku ibiro dore ko anafite vitamine n’imyunyu ngugu myinshi. 4. Afasha mu igogora Amapera n’amababi yayo afasha mu nzira yo gushya ibiryo nk’uko ubushakashatsi bubivuga ...

Nyagatare: Guverineri yasobanuye iby'abana 760 bajyanywe kwa muganga igitaraganya banyweye amata

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasobanuye ko amata atari atetse yanywewe n’abana ku ishuri ariyo ntandaro yatumye abagera kuri 769 bajyanwa kwivuza, avuga ko kuri ubu bagera ku munani aribo bakiri kwa muganga mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buri gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe. Kuva kuwa Gatanu nijoro abanyeshuri b’ibigo bine byo mu Karere ka Nyagatare batangiye kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cyo kuribwa munda, gucibwamo no kugira umuriro mwinshi. Ni ikibazo cyatumye abana 769 bajya kwivuza ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare, ariko kugeza ubu abana umunani nibo bari mu bitaro mu gihe abandi bose bagiye bahabwa imiti bagataha. Guverineri Rubingisa yabwiye IGIHE ko iki kibazo kikigaragara inzego z’ibanze, iz’umutekano n’ibitaro bahise baterana kugira ngo barebe ikibazo cyabaye bafata ibipimo by’ibanze babijyana kubipimisha muri laboratwari y’Igihugu. Ati “ Hafashwe ibipimo bitandukanye yaba ibifatwa ku bana n...

Ikipe ya Real Madrid igiye kugura umukinnyi ngenderwaho ufatwa nk'inkingi ya mwamba muri Liverpool

Ikipe ya Real Madrid ikomeje gukurikiranira hafi myugariro Trent Alexander-Arnold wa Liverpool kugira ngo imugure mu mpeshyi. Amasezerano ya Alexander-Arnold muri Liverpool azarangira muri Kamena 2025 kandi Real Madrid n’imwe mu makipe menshi akomeye i burayi ari gukurikirana uyu mukinnyi w’umuhanga. Kugeza ubu nta biganiro biri gukorwa ku masezerano mashya hagati ya Trent n’uyu mukinnyi cyane ko iyi kipe itarabona undi mutoza uzasimbura Jurgen Klopp uzagenda muri Kamena. Muri Liverpool bari muri gahunda yo gushyiraho ubuyobozi bushya mu ikipe bishobora gutuma amakipe akomeye mu Burayi abona amahirwe yo gusinyisha Trent muri iyi mpeshyi. Alexander-Arnold akina imyanya myinshi mu makipe byongera agaciro ke. Liverpool ntabwo yigeze igaragaza ko ishaka kugurisha uyu mukinnyi mu mpeshyi, nubwo itaravugana ku masezerano mashya n’uyu mukinnyi umaze kuyikinira imikino irenga 300. Real Madrid iri mu makipe akomeye akomeje gukurikiranira hafi Trent ndetse ishobora kumubuza kongera amasezerano.