Skip to main content

Menya ibanga umukobwa cyangwa umugore mukundana adashobora kukubwira niyo yaba agukunda byo gupfa



Abagore cyangwa se abakobwa ni abantu bagira ibanga rikomeye kuri bimwe mu bibaranga ndetse n’ibyiyumviro byabo cyane cyane bagakunda kubigira ibanga batamenera uwo ari we wese kabone niyo yaba ari mu rukundo rurenze.

Biragoye kuba wabasha kumenya ikiribari ku mutima niyo cyaba kibabangamiye cyangwa ari ikintu bakunda bamwe baremera bakakigira ibanga cyane cyane iyo babonye ntacyo bagihinduraho.

ibi ni bimwe mu mabanga abagore bashobora kubika bakarinda bapfa batabivuze nubwo yaba agukunda byo gupfa.

1. Kuvuga abo baryamanye mbere yawe.

biragoye ko umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe mugirana ikiganiro bikagera naho muganira kubo baryamanye. ibi bakunda kubigira ibanga rikomeye kuburyo uko wabasha kubimubazaho cyangwa i nzira zose wanyuramo ntakintu yagutangariza.

2. Gutwara inda y’umwana utari uwawe

Iyo umugore asambanye agatwara inda itari iy’umugabo we abibika muri we akazinda apfa atabivuze. Gusa akenshi kutabivuga n’ ubusanzwe biruta kubivuga kuko uba usanga abihisha kubwo gutuma atisenyera urugo kuko ahanini abagabo ni abanyantege nke kubijyanye n’abana.

3. Kureba filime z’urukozasoni

Abagore cyangwa se abakobwa bareba filime z’urukozasoni ariko ntabwo bashobora kwemera ko babikora, usanga babigira ibanga kabone nuyo yaba yarubatse.

4. Kubakora mu misatsi

Abagore cyangwa se abakobwa bakunda ko umusore cyangwa umugabo abakora mu misatsi yabo. ibi bibafasha gutuza ndetse no kumva batekanye cyane cyane iyo bari kumwe nabo bakunda, ariko kandi ibi ntibajya bakunda kubivuga ku muntu utabibakorera

5. Kubandikira ubutumwa bugufi

Bashimishwa n’umusore cyangwa umugabo ufata iminota mike ari mu kazi na mbere yo kuryama akabaha ubutumwa bwaba ubw’ ijwi cyangwa ubwanditse.

6. Bakunda kuneka abakunzi babo cyanwa se abagabo babo

Umukobwa akurikiranira hafi, uko umukunzi we yitwara ku bandi bakobwa, ibiganiro bagirana nabyo akabibika muri we. ntago yabigaragaza ku mukunzi we abikora mu ibanga rikomeye cyane kuburyo niyo abonyemo nko kumuca inyuma ntago apfa kubikugaragariza.

7. Kutanyurwa n’imibonano mpuzabitsina

Abenshi mu bagore cyangwa se abakobwa ntibakunze kuvuga ko batanyuzwe mu mibonano mpuzabitsina. usanga uko umugabo we yabikora nabi kose abigumana akabibika ntabashe kubimubwira

8. Bakunda guhoberwa

abakobwa cyangwa abagore bakunda ko abakunzi babo babahobera kuko abenshi muri bo niho amarangamutima ndetse n’urukumbuzi byabo bigaragarira

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...

Umuhanzi Chris Brown yashimiwe agaciro aha abahanzi bo muri Afurika

  Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kwamamara ku izina rya Ayra Starr akoresha mu muziki, akaba umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika, yashimye uburyo Chris Brown aha agaciro abahanzi bo muri Afurika. Ayra Starr yatangaje ibi nyuma y’uko, Christopher Maurice Brown, umunyamerika w’icyamamare muri RnB, atangaje ko uyu mukobwa ukomoka muri Nigeria azaba ari mu itsinda ry’abahanzi bazamufasha mu bitaramo bigamije kumenyekanisha alubumu ye nshya “11:11” aherutse gushyira hanze. Ibi bitaramo bizazenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, bizatangira ku ya 5 Kamena uyu mwaka, bikazahera I Detroit, muri leta ya Michigan, kuri Little Caesars Arena. Azafatanya kandi n’umuhanzikazi Muni Long nawe uri mu bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Made for Me”. Mu kiganiro, Ayra Starr wamamaye mu ndirimbo “Rush” aherutse kugirana na Kiss FM mu Bwongereza, yavuze ko yatunguwe no kumva azaba ari mu bahanzi bazashyigikira Chris Brown mu bitaramo byo kumurikira abakunzi be alu...

Dore impamvu amapera adakwiriye kubura ku ifunguro ryawe rya buri munsi ndetse byaba ngombwa ukarya n'amababi yayo

Burya amapera ni meza ku buzima bw’umuntu ndetse afite akamaro gakomeye by’umwihariko iyo uyariye hamwe n’amababi yayo.Ni antioxidant kandi ikungahaye kuri vitamin C ,fibre potasiyumu ,nibindi.Izi mbuto kandi ziboneka ku masoko menshi ndetse ntanubwo zihenze. 1. Afasha kugabanya urugero rw’isukari mu mubiri: Benshi ntibazi ibi ariko niko biri.Amapera n’amababi yayo bigabanya urugero rw’isukari ukurikije ibyo abashakashatsi bagaragaje. Ibi ni inkuru nziza kubafite indwara ziterwa no kugira isukari mu maraso. 2. Afasha mu kubungabunga ubuzima by’umutima: Antioxidants iboneka mu mapera nkuko ubushakashatsi bubivuga ifasha kurinda umutima wawe radicals zishobora gutuma udakora neza. 3. Afasha kugabanya ibiro: Amapera agira karori(calories )nkeya ku bw’iyo mpamvu rero afasha mu kurwanya umubyibuho ukabije ndetse no kwiyongera ku ibiro dore ko anafite vitamine n’imyunyu ngugu myinshi. 4. Afasha mu igogora Amapera n’amababi yayo afasha mu nzira yo gushya ibiryo nk’uko ubushakashatsi bubivuga ...

Nyagatare: Guverineri yasobanuye iby'abana 760 bajyanywe kwa muganga igitaraganya banyweye amata

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasobanuye ko amata atari atetse yanywewe n’abana ku ishuri ariyo ntandaro yatumye abagera kuri 769 bajyanwa kwivuza, avuga ko kuri ubu bagera ku munani aribo bakiri kwa muganga mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buri gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe. Kuva kuwa Gatanu nijoro abanyeshuri b’ibigo bine byo mu Karere ka Nyagatare batangiye kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cyo kuribwa munda, gucibwamo no kugira umuriro mwinshi. Ni ikibazo cyatumye abana 769 bajya kwivuza ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare, ariko kugeza ubu abana umunani nibo bari mu bitaro mu gihe abandi bose bagiye bahabwa imiti bagataha. Guverineri Rubingisa yabwiye IGIHE ko iki kibazo kikigaragara inzego z’ibanze, iz’umutekano n’ibitaro bahise baterana kugira ngo barebe ikibazo cyabaye bafata ibipimo by’ibanze babijyana kubipimisha muri laboratwari y’Igihugu. Ati “ Hafashwe ibipimo bitandukanye yaba ibifatwa ku bana n...

Ikipe ya Real Madrid igiye kugura umukinnyi ngenderwaho ufatwa nk'inkingi ya mwamba muri Liverpool

Ikipe ya Real Madrid ikomeje gukurikiranira hafi myugariro Trent Alexander-Arnold wa Liverpool kugira ngo imugure mu mpeshyi. Amasezerano ya Alexander-Arnold muri Liverpool azarangira muri Kamena 2025 kandi Real Madrid n’imwe mu makipe menshi akomeye i burayi ari gukurikirana uyu mukinnyi w’umuhanga. Kugeza ubu nta biganiro biri gukorwa ku masezerano mashya hagati ya Trent n’uyu mukinnyi cyane ko iyi kipe itarabona undi mutoza uzasimbura Jurgen Klopp uzagenda muri Kamena. Muri Liverpool bari muri gahunda yo gushyiraho ubuyobozi bushya mu ikipe bishobora gutuma amakipe akomeye mu Burayi abona amahirwe yo gusinyisha Trent muri iyi mpeshyi. Alexander-Arnold akina imyanya myinshi mu makipe byongera agaciro ke. Liverpool ntabwo yigeze igaragaza ko ishaka kugurisha uyu mukinnyi mu mpeshyi, nubwo itaravugana ku masezerano mashya n’uyu mukinnyi umaze kuyikinira imikino irenga 300. Real Madrid iri mu makipe akomeye akomeje gukurikiranira hafi Trent ndetse ishobora kumubuza kongera amasezerano.