Nyuma y’amezi make atandukanye n’umusore witwa ’Manzi Jeannot’ usanzwe utuye muri Kenya, kuri ubu Shaddyboo ari mu munyenga w’urukundo n’umusore mushya, aho yahamije ko ahiga abandi basore yakundanye nabo bose.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yagize ati "Cyera kabaye, nabonye umugabo ubahiga!"
Ni amagambo aca amarenga ko Shaddyboo yaba afite umukunzi mushya, bigahura n’amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu nshuti ze za hafi waduhamirije ko amaze amezi atari make akundana n’uyu musore.
Uyu waduhaye amakuru, yagize ati "Shaddyboo uracyamubona ahantu hose se? Hari impinduka zikomeye akomeje kugaragaza n’inshuti ze turabizi ko muri iyi minsi afite umusore mushya wamuhinduriye ubuzima, bari gukundana kandi rwose bitabaye bimwe by’iki gihe ubona ko ari ibintu bifite umurongo noneho."
Shaddyboo kugeza uyu munsi ari kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi aho amakuru ahamya ko yari amaze iminsi ari kumwe n’uyu musore wamutwaye umutima.
Nta byinshi biramenyekana ku musore uri mu rukundo na Shaddyboo icyakora amakuru ahari ahamya ko ari Umunyarwanda usanzwe utuye mu mahanga, aba bakaba bari bamaze iminsi bari kumwe iyo mu Burayi.
Uretse kuba bahuriye i Burayi, hari amakuru ahari ko mu mezi make ashize aba bombi bahuriye i Dubai, iyi ikaba ari nayo nshuro ya mbere bari bahuye mu buryo bw’imbonankubone, aha bakaba ari naho baheraniye isezerano ry’urukundo rwabo imbonankubone.
Shaddyboo yeruye ko afite umukunzi mushya nyuma y’amezi make atandukanye na Manzi Jeannot bakundanye igihe cy’umwaka kuko urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu 2022.
Nyuma yo gutandukana na Manzi, amakuru ahari ahamya ko nta gihe cyaciyemo ngo ahite acudika n’uyu musore mushya, aho muri iyi minsi bameranye neza ndetse we akanahamya ko ari we mugabo uhiga abo yahuye nabo bose.
Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko batandukana mu 2016.
Comments
Post a Comment