Skip to main content

Umunyarwenya Sam Zuby yagejeje kandidatire ye kuri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora



Umunyarwenya Muco Samson wamamaye nka Samu muri Zuby Comedy, yatanze kandidatire ye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) aho yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.


Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024 nibwo Samu yagejeje impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenda kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), agaragaza ko yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.


Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutanga Kandidatire, yavuze ko yakuranye igitekerezo cyo kuba umunyapolitiki ariko akagira ubwoba.


Ati “Nkirangiza amashuri yisumbuye nakuranye igitekerezo ariko nkatinya, ariko nakunze gukurikirana gahunda za Leta. Niba muzi imibare y’urubyiruko mu Rwanda nibo benshi kandi ni imbaraga z’Igihugu. Rero nasanze dufatanyije twateza imbere u Rwanda.”


Uyu musore yavuze ko afite umushinga yari amaze imyaka itatu yandika nubwo yirinze kuwugarukaho kuko igihe cyo kwiyamamaza kitaragera.


Mu byangombwa yatanze, Samu yavuze ko yibagiwe urupapuro rwo kwa muganga icyakora ahamya ko bamubwiye ko igihe cyose rwabonekera yahita arujyana dosiye ye ikuzura.


Yavuze ko nta gitangaza kiri mu kuba umuntu ukora akazi ke yakwinjira mu Nteko ishinga amategeko ahubwo igitangaza cyaba kumva ko yajyamo ntagire icyo akora.


Ati “Urwenya ni umwuga ugufasha kumvisha sosiyete, […]Umunyarwenya kujya mu nteko si igitangaza nubwo nanone nta wundi urajyamo, ahubwo igitangaza ni ukumva ko atajyamo ngo agire ibyo akora. Twarize twaratojwe, nkanjye ndi kurangiza Masters ya kabiri.”


Uyu munyarwenya yavuze ko akazi azaba agiyemo ntaho gahuriye n’urwenya ahubwo agomba gushyira imbaraga mu bijyanye mu gufasha abamutoye.


Abajijwe icyamuteye imbaraga zo kwinjira muri Politike, Samu yavuze ko zari inzozi ze ahamya ko nk’umuturarwanda aramutse atowe hari benshi byanahindurira imyumvire by’umwihariko mu byamamare.


Ku rundi ruhande uyu munyarwenya ahamya ko afite icyizere cyo gutsinda.

Inkuru ya IGIHE

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib...

Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba APR WFC yihereranye Forever WFC ikayitwara igikombe [AMAFOTO]

APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe. Ni umukino ikipe y’ingabo yagiye gukina ihabwa amahirwe, aho bitayisabye iminota myinshi ngo igaragaze ko iri buze gushimisha abakunzi bayo bari bagerageje kuza ku bwinshi cyane ko kwinjira kuri uyu mukino bitasabaga byinshi. Ibitego bitatu byose iyi kipe yabonye yabitsindiwe na rutahizamu wayo, Ukwishaka Zawadi, icya mbere ku munota wa 18 ubwo yasubizagamo umupira wari urutswe n’umunyezamu, icya kabiri ku munota wa 25 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 47 w’umukino. Uyu rutahizamu wuzuzaga ibitego 29 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatumye ikipe ya APR FC yegukana igikombe idatakaje umukino n’umwe, aho yanganyije umukino umwe wonyine mu matsinda indi ikayitsinda.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.

AS Kigali yujuje umunsi wa kane idakora imyitozo kubera impamvu abakinnyi bavuga ko badashobora kuyihanganira

Ikipe ya AS Kigali igejeje ku munsi wa kane abakinnyi baranze gukora imyitozo mu gihe imikino ya shampiyona yo mu Rwanda irimbanyije. Abakinnyi ba AS Kigali barahiye ko badashobora kwitabira imyitozo mu gihe iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali ibafitiye ibirarane by'umushahara itarabaheemba.

Rusizi: Agahinda ni kose kubera urupfu rw'umwana ukiri muto woherejwe n'ababyeyi kuvoma akajya koga mu cyuzi

Umwana  w’umuhungu w’imyaka 8 wigaga  mu wa mbere w’amashuri abanza muri GS Mashesha, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi, yarohamye mu cyuzi gikoreshwa imyaka arapfa mu gihe yari agiye kucyogamo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mashesha Mbabazabahizi Straton, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mwana yagiye koga mu gihe ababyeyi be bari bamutumye kuvoma ku ivomo rusange (canon) ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024. Aho kujya ku ivomo, yagiye kuri icyo cyuzi cya metero 2.7 abaturage babonye ku nkunga ya World Vision ngo boroherwe no kuhira imboga n’imbuto bahinga. Ni icyuzi cyayoborewemo amazi yuhira hegitari zigera kuri 7 z’iyi myaka y’abaturage, cyubakiwe neza hashyirwaho senyenge ariko abana bazica kubera ko bajya kuhogera rwihishwa. Gitifu Mbabazabahizi akomeza avuga ko ubwo uwo mwana yinjiriraga aho batoboreye akajya koga, saa tanu n’iminota 10 z’amanywa, bagenzi be bari ku kandi kavomo gato kari hafi aho bamesa imyenda. Abari kuri iryo vom...