Umuraperi Jay C yatakambiye Umujyi wa Kigali, awusaba kutamusenyera ubwugamo yari yubatse mu busitani bw’aho afite restaurant mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, Akagali ka Rwimbogo Umudugudu wa Marembo.
Mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ishimwe Diane akaba umugore wa Jay C ari nawe muyobozi wa Restaurant yitwa Runway view, yamutakambiye asaba ko bahabwa amezi 12 mbere yo gusenya ubwugamo bari baherutse kuzuza mu busitani buri imbere ya restaurant yabo.
Muri iyi baruwa, bagaragaje ko basabye amezi 12 kuko mu gihe bubakaga ubusitani ndetse n’ubu bwugamo bari bafashe inguzanyo ya banki, bityo guhita babusenya bikaba byabashora mu gihombo gikomeye.
Iyi baruwa bandikiye Umujyi wa Kigali ku wa 15 Gicurasi 2024 ikagezwa ku biro byawo ku wa 16 Gicurasi 2024, yatakambaga nyuma y’uko bakiriye iyo bandikiwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarugunga ku wa 6 Gicurasi 2024 abasaba kwisenyera ubwugamo bari bujuje mu busitani biyubakiye bitarenze iminsi ibiri.
Muri iyi baruwa, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Geneviève yamenyesheje Jay C ko mu igenzura bakoze basanze ubu bwugamo bwubatse ku butaka bwa Leta bwabariwe ingurane ikwiye bityo ari ubw’Umujyi wa Kigali.
Inkuru ya IGIHE.
Comments
Post a Comment