Burna Boy umaze imyaka 12 ahagaze neza mu muziki, yinjiye mu ruganda rwa sinema, ateguza gushyira hanze filime yitwa ‘3 Cold Dishes’ yerekana ubucuruzi bw’abantu.
Burna Boy yavuze ko iyi filime izaba irimo abakinnyi b’amazina akomeye muri Nollywood, uruganda rwa sinema ya Nigeria.
Ni filime yayobowe na Asurf Oluseyi. Ni umuhanga mu kuyobora no gutunganya filime kuko afite igihembo cyo mu 2016 yegukanye abikesha filime yise ‘A Day with Death’.
Burna Boy muri filime ye afitemo inshingano zo kuba ari we uyoboye umushinga wose wa filime yise ’3 Cold Dishes’ irimo abakobwa batatu; Esosa, Fatouma na Giselle.
Ni abakobwa bakiri abangavu baba baragizweho ingaruka no kubacuruza aho basambanywa ntibishyurwe. Nyuma y’imyaka 13 bihuriza hamwe bakicuruza mu rwego rwo kwihorera ku bagabo.
Burna Boy azacuruza filime abinyujije muri sosiyete yitwa Spaceship Films, yatangije mu 2015. Ni sosiyete afatanyije na nyina, Bose Ogulu.
Comments
Post a Comment