Ikipe ya Police FC yavuye mu byo kugura rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah, bananiranwe kumvikana kubera ko itamuhaye ibyo yifuzaga.
Iyi kipe y’abashinzwe umutekano ikomeje kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino utaha aho izanakina CAF Confederation Cup ya 2024/25.
Rutahizamu Ani Elijah wifuzwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ni umwe mu bakinnyi Police FC yatekerejeho kugira ngo akemure ikibazo cyo kubona ibitego mu busatirizi bwayo.
Uyu mukinnyi uri mu bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize aho yatsinze ibitego 15, abinganya na Victor Mbaoma wa APR FC, yavugwaga muri Police FC ndetse hari amakuru yavugaga ko yamaze kumvikana na yo.
Ku rundi ruhande, ushinzwe gushakira ikipe uyu mukinnyi, Nduwayezu Emmanuel [Emmy Fire] yabwiye IGIHE ko Ani Elijah ari umukinnyi wa Bugesera FC agifitiye amasezerano, ndetse ibyo kwerekeza muri Police FC byanze.
Ati "[Ibyo kujya muri Police FC] ntabwo byakunze. Ni umukinnyi wa Bugesera FC, buri kipe yamushaka bavugana. Ibyo Police FC yaduhaye twabyanze, ntabwo twabyemeye. Kuba tutabyemeye rero, nta kipe yasinyiye."
Yakomeje agira ati "Ibyo yifuzaga ntabwo Police FC yemeye kubitanga. N’ibyo Ikipe ya Police FC yamuhaga ntabwo yari yiteguye kubyakira. Aracyari umukinnyi wa Bugesera FC, ikipe yamushaka yamwegera cyangwa nanjye ikampamagara."
Abajijwe ku makuru yerekeza Elijah muri APR FC, Emmy Fire yavuze ko nta bihari ariko hari andi makipe yari yabagaragarije ko yifuza uyu mukinnyi nubwo we yifuzaga cyane ko umukiliya we yajya muri Police FC.
Ani Elijah yageze muri Bugesera FC mu mpeshyi ishize, asinya amasezerano y’imyaka ibiri azarangira mu mpeshyi ya 2025.
Comments
Post a Comment