Ubuyobozi bw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bwazisabye kuva mu bice byegereye ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa M23. Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP byabitangaje kuri uyu wa 8 Mata 2024, izi ngabo zahawe ibwiriza ryo kuva mu mujyi wa Sake mu gihe ubushobozi bwa M23, bukomeje kwiyongera mu bikoresho no mu mubare w’abarwanyi. MONUSCO yamenyesheje abasirikare bayo ko abarwanyi ba M23 “bagaragaye muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, kandi bigaragara ko bashaka gufunga umuhanda wa Goma-Sake.” Hashingiwe kuri iri bwiriza riteguza ko umutekano wo muri Sake ushobora kuzamba kurushaho, tariki ya 4 Mata 2024 ingabo z’Abahinde zavuye muri uyu mujyi, zerekeza i Goma, kandi nyuma yo kuhava, ngo “M23 imaze gushinga ibirindiro bitatu by’ubwirinzi” muri aka gace. Ubu buyobozi bwagaragaje ko umutekano w’ingabo za MONUSCO uri mu bibazo, butanga urundi rugero rw’igitero imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya RDC ya...