Skip to main content

King James arashinjwa kwambura umuvugabutumwa wamuhaye akayabo ngo bashinge uruganda rwa kawunga



Umuvugabutumwa witwa Blaise Ntezimana yareze umuhanzi King James kumwambura ibihumbi 30$ avuga ko yamugurije mu rwego rwo gushinga uruganda rukora Akawunga.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X saa sita z’ijoro,kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, Pasiteri Blaise yavuze ko mu mwaka wa 2021 yahaye amafaranga King James angana n’amadorali ibihumbi 30 [Miliyoni 38, 660, 100 Frw] kugirango bakorane ubucuruzi ‘Business’.

Ni ‘Business’ yari ishingiye ku gukora no gutunganya ubufu bwa Kawunga. Pasiteri Blaise yavuze ko ibyo yumvikanye n’uyu muhanzi ‘ntiyabyubahirije’. Kandi ko n’amafaranga yari yamuhaye atigeze ayamusubiza.

Uyu mugabo yavuze ko aya mafaranga yayoherereje King James wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yifashishije Banki yo mu gihugu cya Suède aho asanzwe atuye.

Kuva icyo gihe, uyu mugabo yatangiye inzira zo kwishyura ideni rya Banki yafashe, ndetse yongereho n’inyungu asabwa na Banki cyane ko uyu muhanzi yanze kumwishyura.

Nyuma yo kubona ko atabashije kumvikana na King James, yitabaje inzego zinyuranye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) atanga ikirego.

Byamusabye ko ava muri Suède aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye gukurikirana Dosiye ye aho igeze. Yagaragaje ko yigomwe byinshi birimo kwishyura amatike y’indege ndetse yishyura n’avoka ariko ikibazo nticyarangira.

Mu butumwa bwe yasabye Perezida Kagame kumurenganura. Asoza agira ati “Ntanga n’amafranga y’amatike y’indege n’ay’aba avoka ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera nubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure.”

Mu butumwa yanyujije kuri konti ya X, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yavuze ko Pasiteri Baise asanzwe ari inshuti ikomeye ya King James, wamuhaye amadorali ibihumbi 30 ngo bakorane ubucuruzi (Business) nta masezerano bagiranye (Kontaro) nyuma barahomba.

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdalah yavuye imuzi ikibazo cy’Umuhanzi King James n’uvuga ko yamwambuye arenga million 30 Z’amafaranga Y’u Rwanda.

Ibi Minisitiri Utumatwishima Yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri X aho yavuze ko uyu Blaise(Urega King James) basanzwe ari inshuti zikomeye ngo dore ko muri 2021, uyu usanzwe atuye muri Sweden yapanze gukorana Business na King James

Amuha ibihumbi $30 by’amadollar nta Contract bagiranye,byarangiye ibyo bari bapanze gukorana bihombye. Minister akomeza avuga ko yavuganye naba bombi yaba King James ndetse na Blaise, King James bikarangira yemeye kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze.

Ati “Rubyiruko, Blaise ntabarangaze. Ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye 30K USD nta contract bakorana business barahomba.

Navuganye na Blaise. Nicaranye na King James. King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu butabera.”

Hari amakuru yizewe avuga ko intandaro y’iki kibazo yabaye uruganda rukora ifu y’ibigori yitwa ’Ihaho’, King James yafunguye mu 2020.

Pasiteri Blaise wafatanyije na King James mu gutangiza uru ruganda, byageze igihe asaba ko amafaranga yashoyemo yose ayasubizwa, ni nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara ibibazo by’uko uru ruganda rutagitanga inyungu rwari rwitezweho mu bihe bitandukanye.

King James yagiye abwira Pasiteri Blaise ko bitakunda ko amafaranga yose ayasubizwa, ari nayo mpamvu inzego z’ubutabera zigomba kwifashishwa mu kugaragaza ko umugabane wa buri umwe, hashingiye ku byo buri wese yashoye.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib...

Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba APR WFC yihereranye Forever WFC ikayitwara igikombe [AMAFOTO]

APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe. Ni umukino ikipe y’ingabo yagiye gukina ihabwa amahirwe, aho bitayisabye iminota myinshi ngo igaragaze ko iri buze gushimisha abakunzi bayo bari bagerageje kuza ku bwinshi cyane ko kwinjira kuri uyu mukino bitasabaga byinshi. Ibitego bitatu byose iyi kipe yabonye yabitsindiwe na rutahizamu wayo, Ukwishaka Zawadi, icya mbere ku munota wa 18 ubwo yasubizagamo umupira wari urutswe n’umunyezamu, icya kabiri ku munota wa 25 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 47 w’umukino. Uyu rutahizamu wuzuzaga ibitego 29 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatumye ikipe ya APR FC yegukana igikombe idatakaje umukino n’umwe, aho yanganyije umukino umwe wonyine mu matsinda indi ikayitsinda.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.

Super Manager wari umaze kuba iciro ry'imigani agiye kurongora ku myaka 40

Umujyanama w’abakinnyi, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager mu myidagaduro yo mu Rwanda no hanze y’aho, yahamije ko mu minsi ya vuba agiye kurongora. Iyo bavuze bimwe mu byamamare bitari byakora ubukwe kandi imyaka yabo ibibemerera ndetse kandi nta kintu babuze, Super Manager na we yisangamo. Uyu musore wiyita amazina atagira ingano, ashinjwa kwanga gushaka umugore kandi nta kintu abuze haba mu bifatita (amafaranga) ndetse n’ibindi bisabwa. Nyuma yo kubona ko abantu bamumereye nabi, Super Manager yabwiye Inyarwanda ko uyu mwaka utarangira atari yakora ubukwe n’umukunzi we. Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager aruzuza imyaka 40 ku wa 1 Mata uyu mwaka kuko yavutse mu mwaka 1984, avukira i Dar es Salaam muri Tanzania. Abajijwe niba afite umukunzi, yavuze ko amufite kuko atabukorana n’igiti gusa avuga ko atamuzana mu buzima bw’imyidagaduro kuko umuryango we atajya awushyira hanze. Super Manager yavuze ko agiye gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2024, aho avuga ko azabutura nyina nubw...

AS Kigali yujuje umunsi wa kane idakora imyitozo kubera impamvu abakinnyi bavuga ko badashobora kuyihanganira

Ikipe ya AS Kigali igejeje ku munsi wa kane abakinnyi baranze gukora imyitozo mu gihe imikino ya shampiyona yo mu Rwanda irimbanyije. Abakinnyi ba AS Kigali barahiye ko badashobora kwitabira imyitozo mu gihe iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali ibafitiye ibirarane by'umushahara itarabaheemba.