Skip to main content

Menya ibyo abagore banga ku gutera akabariro ariko bakanga kubibwira abagabo



Abagore n’abakobwa hari ibintu byinshi usanga batekereza ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsinda. Ibyinshi muri byo ni ibibabangamira ariko bagakunda kuryumaho ntibabivuge kubera impamvu zinyuranye zirimo kwanga ko umugabo bari kumwe amufata nk’umuntu mubi ndetse n’isoni.

Ibi ni byo abagore bahuriraho banga ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina gusa bagatinya kubivuga:

1. Gukora ibintu uko wabibonye ntiwite ku bishimisha uwo muri kumwe: Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina usanga hari abita ku kubikora bitewe n’uko babibonye muri amwe mu mafirime. Ntibite ku gushimisha uwo bari kumwe. Abagore rero nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje babangamirwa n’iki gikorwa ariko mu buryo bwo kwirinda kurakaza uwo bari kumwe akanga kubivuga. Ni ngombwa ko abagabo babimenya kugira ngo babyirinde.

2. Gukora imibonano mpuzabitsina umwanya munini: Abagore bishimira gukora imibonano mpuzabitsina kimwe n’abagabo. Ariko gukora imibonano igihe kiringaniye bakabikunda kurushaho. Gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire ni bibi kandi abagore n’abakobwa birababangamira n’ubwo na none kubikora ukarangiza mu gihe gito nabyo babyanga. Abagore n’abakobwa bishimira imibonano ikozwe mu gihe kiringaniye kuko binafasha imyanya ndangagitsina yabo gukora kandi itananijwe. Ibaze nawe umuntu mukoranye imibonano nk’isaha yose aho urumva ko biba bibangamye.

3. Akeneye gukora imibonano: Bitewe n’uko ukunze gusanga abagore n’abakobwa imyanya yabo y’ibanga iba imbere, ukunze gusanga gupfa kuvumbura ko bifuza gukora imibonano bigorana, cyane ko batanabivuga. Ni byiza rero ko umugabo amenya uwo bari kumwe akamwiga akamenya igihe gikwiriye biciye mu kumuganiriza kugira ngo azabashe kumenya igihe abikenereye amufasha kugeza ku munezero aba yiteze muri urwo rugendo.

4. Kumukoresha imibonano ku gahato: Imibonano mpuzabitsina ni myiza ariko irategurwa, burya rero abagore n’abakobwa ntibishimira umuntu ubakoresha imibonano ku gahato kuko bituma batagera ku byishimo baba bifuza. Ikindi nawe ubikoze nturyoherwa nk’uko wari kuba ubikoze mu gihe gikwiye.

5. Kuvuga amagambo menshi mu gihe cyo gukora imibonano: Abagore n’abakobwa banga umugabo ukora imibonano mpuzabitsina asakuza cyangwa avuga amagambo menshi. Ubundi umugore niwe uba ukwiriye kuvuga cyane mu gihe yanyuzwe n’igikorwa naho iyo umugabo ariwe uvuze abagore ntibibashimisha.

Src:www.womenresources.com

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib...

Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba APR WFC yihereranye Forever WFC ikayitwara igikombe [AMAFOTO]

APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe. Ni umukino ikipe y’ingabo yagiye gukina ihabwa amahirwe, aho bitayisabye iminota myinshi ngo igaragaze ko iri buze gushimisha abakunzi bayo bari bagerageje kuza ku bwinshi cyane ko kwinjira kuri uyu mukino bitasabaga byinshi. Ibitego bitatu byose iyi kipe yabonye yabitsindiwe na rutahizamu wayo, Ukwishaka Zawadi, icya mbere ku munota wa 18 ubwo yasubizagamo umupira wari urutswe n’umunyezamu, icya kabiri ku munota wa 25 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 47 w’umukino. Uyu rutahizamu wuzuzaga ibitego 29 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatumye ikipe ya APR FC yegukana igikombe idatakaje umukino n’umwe, aho yanganyije umukino umwe wonyine mu matsinda indi ikayitsinda.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.

Super Manager wari umaze kuba iciro ry'imigani agiye kurongora ku myaka 40

Umujyanama w’abakinnyi, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager mu myidagaduro yo mu Rwanda no hanze y’aho, yahamije ko mu minsi ya vuba agiye kurongora. Iyo bavuze bimwe mu byamamare bitari byakora ubukwe kandi imyaka yabo ibibemerera ndetse kandi nta kintu babuze, Super Manager na we yisangamo. Uyu musore wiyita amazina atagira ingano, ashinjwa kwanga gushaka umugore kandi nta kintu abuze haba mu bifatita (amafaranga) ndetse n’ibindi bisabwa. Nyuma yo kubona ko abantu bamumereye nabi, Super Manager yabwiye Inyarwanda ko uyu mwaka utarangira atari yakora ubukwe n’umukunzi we. Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager aruzuza imyaka 40 ku wa 1 Mata uyu mwaka kuko yavutse mu mwaka 1984, avukira i Dar es Salaam muri Tanzania. Abajijwe niba afite umukunzi, yavuze ko amufite kuko atabukorana n’igiti gusa avuga ko atamuzana mu buzima bw’imyidagaduro kuko umuryango we atajya awushyira hanze. Super Manager yavuze ko agiye gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2024, aho avuga ko azabutura nyina nubw...

AS Kigali yujuje umunsi wa kane idakora imyitozo kubera impamvu abakinnyi bavuga ko badashobora kuyihanganira

Ikipe ya AS Kigali igejeje ku munsi wa kane abakinnyi baranze gukora imyitozo mu gihe imikino ya shampiyona yo mu Rwanda irimbanyije. Abakinnyi ba AS Kigali barahiye ko badashobora kwitabira imyitozo mu gihe iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali ibafitiye ibirarane by'umushahara itarabaheemba.