Skip to main content

Muhanga: Baratabariza Gitifu ukorera mu biro bivirwa, imvura yagwa akajya kugama mu baturage



Bamwe mu baturage bagana Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga baratabariza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari ujya kugama mu baturanye n’ibiro bye iyo imvura iguye.


Bavuga ko bibabaje kubona Akagari ko mu mujyi kava bigatuma abagakoreramo n’abakagana bajya kugama ahandi mu gihe imvura iguye, banatinya ko igisenge cyaboze kubera imvura cyabagwira.


Mu kiganiro aba baturage bahaye Imvaho Nshya bavuga ko nkuko Umujyi wa Muhanga utera imbere udakwiye kugira Ibiro by’Akagari cyangwa iby’Umurenge byateza akaga abahakorera.


Gatete Jean Marie Vianney avuga ko imvura iherutse kumufata agiye kwivuza ku ivuriro ry’ingoboka rya Remera ariko byari kurutwa no kugenda ikamunyagira.


Yagize ati: “Mperutse kuhagera ngiye kwivuza ku ivuriro ry’Ingoboka rya Remera imvura iragwa njya kuhugama birangira mpanyagiriwe kuruta uko naribunyagirwe igihe nari kuyigendamo kuko harava na Gitifu uhayobora akagenda yarabimbwiye ndinangira iranyagira.”


Mukamwiza Jeanne avuga ko aherutse kujya gusaba serivisi ahageze imvura iguye abona Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ayabangiye ingata bajya kugama mu baturanyi.


Yagize ati: “Nagiye gusaba ko banyongerera umwana ku cyiciro ariko mpageze imvura iragwa mbona Gitifu aragiye n’imashini ye ajya ku musaza utuye hafi y’Akagali arampamagara twugamanayo mbona ko bimugoye cyane.”


Mugiraneza Rosine avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bukwiye guhindura igisenge cy’aka Kagari kuko kahoze ari Segiteri ya Mushubati mu gihe cy’amakomini ikaba ishaje kubera imyaka myinshi imaze yubatswe.


Yagize ati: “Turasaba abayobozi bacu ko bahindura igisenge cy’amategura gisakajwe aka Kagari bivugwa ko kahoze ari Segiteri ya kera mu gihe cy’Amakomini, kuko kirashaje n’iyo urebye ubona bigaragara rwose.”


Abaturanyi bavuga ko abakorera muri aka Kagari bagorwa cyane mu gihe cy’imvura ariko niba Akarere nta bushobozi bwo kugasana bafite batubwire natwe dutange umusanzu wacu.


Umwe muri bo yagize ati: “Aka Kagari gatuwe n’abantu benshi harimo abifite ndetse n’abatifite ariko nta wabura amafaranga igihumbi kimwe ku buryo tutabyikorera; ariko se twabyibwiriza tukabikora?”


Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, aherutse kubwira itangazamakuru ko gahunda yo kuvugurura Utugari tumeze nabi idateganyijwe vuba kuko Akarere kabanje kubaka ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye ndetse no kuvugurura Umurenge wa Nyarusange.


Yagize ati: “Hari ibyari biteganyijwe twakoze birimo kubaka ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye bigezweho ndetse no kuvugurura ibiro by’Umurenge wa Nyarusange ariko no mu bihe bitandukanye hari Utugari twagiye tuvugururwa ariko nta yindi gahunda iteganyijwe vuba yo kuvugurura utundi kuko nta bushobozi dufite bwo kubikora vuba.”


Muri aka Karere hari Utugari 63 gusa harimo tumwe na tumwe twangiritse ndetse n’ututagira inyubako zatwo bwite usanga dukorera mu biro by’Imirenge tubarizwamo,  nk’Akagari ka Ruli gakorera mu nyubako y’Umurenge wa Shyogwe.


Inkuru ya IMVAHONSHYA

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib...

Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba APR WFC yihereranye Forever WFC ikayitwara igikombe [AMAFOTO]

APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe. Ni umukino ikipe y’ingabo yagiye gukina ihabwa amahirwe, aho bitayisabye iminota myinshi ngo igaragaze ko iri buze gushimisha abakunzi bayo bari bagerageje kuza ku bwinshi cyane ko kwinjira kuri uyu mukino bitasabaga byinshi. Ibitego bitatu byose iyi kipe yabonye yabitsindiwe na rutahizamu wayo, Ukwishaka Zawadi, icya mbere ku munota wa 18 ubwo yasubizagamo umupira wari urutswe n’umunyezamu, icya kabiri ku munota wa 25 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 47 w’umukino. Uyu rutahizamu wuzuzaga ibitego 29 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatumye ikipe ya APR FC yegukana igikombe idatakaje umukino n’umwe, aho yanganyije umukino umwe wonyine mu matsinda indi ikayitsinda.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.

Super Manager wari umaze kuba iciro ry'imigani agiye kurongora ku myaka 40

Umujyanama w’abakinnyi, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager mu myidagaduro yo mu Rwanda no hanze y’aho, yahamije ko mu minsi ya vuba agiye kurongora. Iyo bavuze bimwe mu byamamare bitari byakora ubukwe kandi imyaka yabo ibibemerera ndetse kandi nta kintu babuze, Super Manager na we yisangamo. Uyu musore wiyita amazina atagira ingano, ashinjwa kwanga gushaka umugore kandi nta kintu abuze haba mu bifatita (amafaranga) ndetse n’ibindi bisabwa. Nyuma yo kubona ko abantu bamumereye nabi, Super Manager yabwiye Inyarwanda ko uyu mwaka utarangira atari yakora ubukwe n’umukunzi we. Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager aruzuza imyaka 40 ku wa 1 Mata uyu mwaka kuko yavutse mu mwaka 1984, avukira i Dar es Salaam muri Tanzania. Abajijwe niba afite umukunzi, yavuze ko amufite kuko atabukorana n’igiti gusa avuga ko atamuzana mu buzima bw’imyidagaduro kuko umuryango we atajya awushyira hanze. Super Manager yavuze ko agiye gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2024, aho avuga ko azabutura nyina nubw...

AS Kigali yujuje umunsi wa kane idakora imyitozo kubera impamvu abakinnyi bavuga ko badashobora kuyihanganira

Ikipe ya AS Kigali igejeje ku munsi wa kane abakinnyi baranze gukora imyitozo mu gihe imikino ya shampiyona yo mu Rwanda irimbanyije. Abakinnyi ba AS Kigali barahiye ko badashobora kwitabira imyitozo mu gihe iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali ibafitiye ibirarane by'umushahara itarabaheemba.