Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, barataka ihohoterwa bakorerwa ririmo ibitutsi no gukubitwa n'abagore bashakanye bitwaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ibyo babona ko bidakwiye muri iki kinyejana.
Abaganiriye na Bplus TV, bavuze ko abafasha babo bashakanye babaraza ku nkeke bababwira ko nta jambo bagifite mu ngo zabo ahubwo ko ari bo barisigaranye none bikaba bigira ingaruka ku bana babo babyaranye nyuma yuko hari abahisemo gutorongera bagahunga ingo zabo mu rwego rwo guhosha amakimbirane.
Umugabo utifuje ko imyirondoro ye bijya mu itangazamakuru ati" Umugore nishakiye andaza ku nkeke antuka, ancunaguza navuga akanyuka inabi ngo ntagaciro kanjye ndetse ko ntan'ijambo nkigira mu rugo rwanjye".
Undi nawe ati" Amakimbirane yacu agaruka ku bana twabyaye kuko usanga nabo banduye imico mibi bakanaba mu buzima butari bwiza kuko icyakabatunze tukirwaniramo bigatuma ntaterambere tugeraho".
Si aba bagabo gusa bavuga iki kibazo cy'ihohoterwa abagore bakorera abagabo bashakanye kuko n'abagore bagenzi babo baratabaza nkuko bamwe babibwiye umunyamakuru wa BPlus TV.
Uyu agira ati" Abagabo b'inaha baragowe pe kuko bakubitwa amanywa n'ijoro noneho udakubiswe acirwa mu maso hagira uvuga undi ati ibeshye unkoreho urebe ngo baraguhambira bakakujugunya mu nkuta enke(Gereza)".
Iki kibazo akenshi usanga kibaho kubera ko hari abagiteza bitwaje ihame ry'uburinganire.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine agaruka kuri iki kibazo cy'abagabo bahohoterwa n'abagore avuga ko abayobozi bakwiye kujya begera imiryango ifitanye amakimbirane ndetse n'abarikorerwa bakageza akababari kabo mu nzego z'ubuyobozi bireba.
Agira ati " Amakimbirane ntiyagakwiye mu muryango Nyarwanda ndetse ntanumwe ukwiye guhohoterwa hagati y'abashakanye. Ubuyobozi bukwiye kwegera iyo miryango ndetse n'abahohoterwa bakegera inzego bireba bakazigezaho akababaro kabo".
Raporo iheruka ya 2021-2022 ya MIGEPROF igaragaza ko abagore 233 bangana na 98% bagejeje ibirego byabo muri Isange One Stop Center ziri hirya no hino mu gihugu Gihugu bahawe ubufasha kandi ibibazo byabo bigakurikiranwa mu gihe muri uwo mwaka habonetse ibirego bine bingana na 2% by’abagabo gusa bivuze ko hakiri ikibazo cy'abagabo batagaragaza ihohoterwa bakorerwa.
Ivomo: BTN Rwanda
Comments
Post a Comment