Guverinoma y’u Bubiligi ku bufatanye n’iy’u Rwanda yibutse abasirikare b’Ababiligi 10 barindaga Uwilingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe, bishwe na Ex-FAR tariki ya 7 Mata 1994.
Iki gikorwa cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 8 Mata 2024, nyuma y’ikindi cyo kwibuka abakozi ba Ambasade y’u Bubiligi bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.
Cyitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi n’uw’u Rwanda n’ab’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, abosifiye mu ngabo z’ibihugu byombi, abadipolomate n’abo mu miryango y’abishwe.
Aba basirikare bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR, bishwe bagiye guherekeza Uwilingiyimana kuri radiyo y’igihugu, ubwo yari agiye gusaba Abanyarwanda gutuza no guhagarika ubwicanyi nyuma y’urupfu rwa Habyarimana Juvénal wayoboraga u Rwanda.
Nk’uko Ambasade y’u Rwanda yabisobanuye, ubwo bageraga ku rugo rwa Uwilingiyimana, abasirikare barindaga Habyarimana barabitambitse, babasaba kurambika intwaro, banabasezeranya kubaherekeza mu kigo cya Loni.
Aho kubaherekeza muri iki kigo cya Loni, aba basirikare ba Ex-FAR babajyanye mu kigo cya gisirikare cya Kigali, batangira kubarwanya, na bo bagerageza kwirwanaho kugeza ubwo barushijwe imbaraga, bicishwa za gerenade.
Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi, Ludivine Dedonder, yazirikanye ubutwari bwaranze aba basirikare, asobanura ko urupfu rwabo ari rwo rwatumye uyu munsi uharirwa uw’abasirikare b’iki gihugu bose bapfiriye mu kazi.
Dedonder yagize ati “Ntituzibagirwa uko bitangiye igihugu cyacu n’uko babungabunze amahoro. Turanibuka jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Rwanda. Turibuka ababuze ubuzima bose, twizera ko ibi bikorwa bitazasubira.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib, yatangaje ko amahanga akwiye kwifatanya mu gukumira jenoside nk’iyakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.
Inkuru ya IGIHE.COM
Comments
Post a Comment