Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube
Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo.
Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher
Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi.
Ni indirimbo yihariye impera z’impeshyi ya 2023, ndetse yumvikana cyane mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zigezweho na Instagram na Tik Tok.
Shaffy ubarizwa muri Amerika, yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko iyi ndirimbo igeze kuri uru rwego ahanini biturutse ku mbaraga we na mugenzi we bashyizemo.
Comments
Post a Comment