Kuzamuka gakabije kw’igiciro cy’inyama mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bakomeje kuvugisha abaturage bo muri iki Gihugu, kuko ikilo cyavuye ku madolari atatu agera ku madolari arindwi (asaga 9000 Frw).
Radio Okapi yatangaje ko iki kibazo cyatangiye kugaragara mu minsi mike ishize ahanini biturutse ku ntambara ya M23 iri mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.
Iki kinyamakuru kivuga ko inka zibagwa i Goma ziba zaturutse mu nzuri ziri Mushaki na Ngungu, ariko uyu munsi ntizibasha kujyanwa muri uyu Mujyi kubera intambara.
Kugeza ubu uburyo ababazi b’i Goma bari gukoresha ni ukugenda inzu ku yindi babaza niba nta nka yo kubaga ihari, ari nabyo byabaye intandaro yo kubura kw’inyama.
Comments
Post a Comment