Skip to main content

Rubavu: Imiryango yasenyewe n'ibiza yashyikirijwe inzu zo guturamo



Imiryango 69 yo mu Karere ka Rubavu yari yaragizweho ingaruka n’ibiza byibasiye aka Karere muri Gicurasi mu 2023 yashyikirijwe inzu zo guturamo ziri ahadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, n’indi isigaye yizezwa gufashwa.


Inzu zahawe aba baturage zubatswe na Leta ifatanyije n’abaturage, aho uwubakiwe yagombaga kwerekana ikibanza, amabuye n’amatafari, Leta nayo ikazana ibisigaye byose kugira ngo inzu yubakwe.


Inzu zubatswe zifite ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwiherero, ubwogero n’igikoni byo hanze hakiyongeraho umuriro w’amashanyarazi.


Bamwe mu baturage bahawe izi nzu, bashimira Leta yabageneye ubu bufasha kuko bwabakuye mu buzima bushaririye bari bamazemo iminsi yo kutagira amacumbi ndetse n’ibindi byabo byinshi byatikiriyemo harimo n’ubuzima bw’ababo.


Dusabimana Esther ni umwe muri bo, yagize ati "Sebeya yaruzuye iransenyera haba aho nari ntuye n’inzu nakodeshaga tujyanwa mu nkambi. Kuva icyo gihe kubyakira byarangoye kuko numvaga ntabona ubushobozi bwo kongera kuzamura inzu, ubu nayihawe Ndishimye cyane ko nongeye kubona aho ntura."


Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abaturage bahawe izo nzu kuzifata neza, yizeza n’abandi batarubakirwa kwihangana kuko hari abandi bagera kuri 300 bagiye kubakirwa mu kindi cyiciro.


Yagize ati "Mbere ya byose mureke dushimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhora adushakira iterambere n’imibereho myiza. Turashimira namwe ko mwihangane mu bihe bitari biboroheye."


"Icyo tubasaba ni ugufata neza izi nzu, mukazigirira isuku mukazitaho. Turabizeza ko tuzaguma kubaba hafi, dufatanya kubona aho kuba no kwirinda ko hari Umunyarwanda wabaho nabi bitewe n’ibiza."


Ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023 mu Karere ka Rubavu, byasenyeye imiryango 1300 irimo 855 yasenyewe burundu indi 719 inzu zayo zirangirika yabarirwagamo abantu barenga 5000, bashyizwe mu nkambi, abandi bacumbikirwa n’abaturanyi babo.


Kuri ubu Umugezi wa Sebeya watangiye kubakirwa ku nkombe zawo ndetse n’imiryango yari iguye hafi yawo muri metero 10 yarimuwe hagamijwe kwirinda ko Ibiza byakongera kwangiza iby’abaturage n’ubuzima bwabo.


Uretse mu Karere ka Rubavu hubatswe inzu 69, mu Rwanda hose hujujwe inzu 342, harimo 15 zubatswe mu karere ka Rutsiro, Ngororero hubatswe 55, Karongi hubakwa 141, Nyabihu 53, naho mu Karere ka Burera hubakwa inzu 9.

Ivomo: IGIHE 

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...

Umuhanzi Chris Brown yashimiwe agaciro aha abahanzi bo muri Afurika

  Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kwamamara ku izina rya Ayra Starr akoresha mu muziki, akaba umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika, yashimye uburyo Chris Brown aha agaciro abahanzi bo muri Afurika. Ayra Starr yatangaje ibi nyuma y’uko, Christopher Maurice Brown, umunyamerika w’icyamamare muri RnB, atangaje ko uyu mukobwa ukomoka muri Nigeria azaba ari mu itsinda ry’abahanzi bazamufasha mu bitaramo bigamije kumenyekanisha alubumu ye nshya “11:11” aherutse gushyira hanze. Ibi bitaramo bizazenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, bizatangira ku ya 5 Kamena uyu mwaka, bikazahera I Detroit, muri leta ya Michigan, kuri Little Caesars Arena. Azafatanya kandi n’umuhanzikazi Muni Long nawe uri mu bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Made for Me”. Mu kiganiro, Ayra Starr wamamaye mu ndirimbo “Rush” aherutse kugirana na Kiss FM mu Bwongereza, yavuze ko yatunguwe no kumva azaba ari mu bahanzi bazashyigikira Chris Brown mu bitaramo byo kumurikira abakunzi be alu...

Dore impamvu amapera adakwiriye kubura ku ifunguro ryawe rya buri munsi ndetse byaba ngombwa ukarya n'amababi yayo

Burya amapera ni meza ku buzima bw’umuntu ndetse afite akamaro gakomeye by’umwihariko iyo uyariye hamwe n’amababi yayo.Ni antioxidant kandi ikungahaye kuri vitamin C ,fibre potasiyumu ,nibindi.Izi mbuto kandi ziboneka ku masoko menshi ndetse ntanubwo zihenze. 1. Afasha kugabanya urugero rw’isukari mu mubiri: Benshi ntibazi ibi ariko niko biri.Amapera n’amababi yayo bigabanya urugero rw’isukari ukurikije ibyo abashakashatsi bagaragaje. Ibi ni inkuru nziza kubafite indwara ziterwa no kugira isukari mu maraso. 2. Afasha mu kubungabunga ubuzima by’umutima: Antioxidants iboneka mu mapera nkuko ubushakashatsi bubivuga ifasha kurinda umutima wawe radicals zishobora gutuma udakora neza. 3. Afasha kugabanya ibiro: Amapera agira karori(calories )nkeya ku bw’iyo mpamvu rero afasha mu kurwanya umubyibuho ukabije ndetse no kwiyongera ku ibiro dore ko anafite vitamine n’imyunyu ngugu myinshi. 4. Afasha mu igogora Amapera n’amababi yayo afasha mu nzira yo gushya ibiryo nk’uko ubushakashatsi bubivuga ...

Nyagatare: Guverineri yasobanuye iby'abana 760 bajyanywe kwa muganga igitaraganya banyweye amata

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasobanuye ko amata atari atetse yanywewe n’abana ku ishuri ariyo ntandaro yatumye abagera kuri 769 bajyanwa kwivuza, avuga ko kuri ubu bagera ku munani aribo bakiri kwa muganga mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buri gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe. Kuva kuwa Gatanu nijoro abanyeshuri b’ibigo bine byo mu Karere ka Nyagatare batangiye kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cyo kuribwa munda, gucibwamo no kugira umuriro mwinshi. Ni ikibazo cyatumye abana 769 bajya kwivuza ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare, ariko kugeza ubu abana umunani nibo bari mu bitaro mu gihe abandi bose bagiye bahabwa imiti bagataha. Guverineri Rubingisa yabwiye IGIHE ko iki kibazo kikigaragara inzego z’ibanze, iz’umutekano n’ibitaro bahise baterana kugira ngo barebe ikibazo cyabaye bafata ibipimo by’ibanze babijyana kubipimisha muri laboratwari y’Igihugu. Ati “ Hafashwe ibipimo bitandukanye yaba ibifatwa ku bana n...

Ikipe ya Real Madrid igiye kugura umukinnyi ngenderwaho ufatwa nk'inkingi ya mwamba muri Liverpool

Ikipe ya Real Madrid ikomeje gukurikiranira hafi myugariro Trent Alexander-Arnold wa Liverpool kugira ngo imugure mu mpeshyi. Amasezerano ya Alexander-Arnold muri Liverpool azarangira muri Kamena 2025 kandi Real Madrid n’imwe mu makipe menshi akomeye i burayi ari gukurikirana uyu mukinnyi w’umuhanga. Kugeza ubu nta biganiro biri gukorwa ku masezerano mashya hagati ya Trent n’uyu mukinnyi cyane ko iyi kipe itarabona undi mutoza uzasimbura Jurgen Klopp uzagenda muri Kamena. Muri Liverpool bari muri gahunda yo gushyiraho ubuyobozi bushya mu ikipe bishobora gutuma amakipe akomeye mu Burayi abona amahirwe yo gusinyisha Trent muri iyi mpeshyi. Alexander-Arnold akina imyanya myinshi mu makipe byongera agaciro ke. Liverpool ntabwo yigeze igaragaza ko ishaka kugurisha uyu mukinnyi mu mpeshyi, nubwo itaravugana ku masezerano mashya n’uyu mukinnyi umaze kuyikinira imikino irenga 300. Real Madrid iri mu makipe akomeye akomeje gukurikiranira hafi Trent ndetse ishobora kumubuza kongera amasezerano.