Skip to main content

Kayumba Innocent wari Umuyobozi wa Gereza ya Rubavu yakatiwe n'urukiko kubera impfu z'abagororwa



Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu, rwaraye ruhanishije Innocent Kayumba wahoze ari umuyobozi wa gereza ya Rubavu igifungo cy’imyaka 15 kubera uruhare rwamuhamije mu mpfu z’imfungwa zabereye muri iyi gereza ndetse na bamwe mu bari bafungiye muri iyi gereza, bahanwe kubera kugira uruhare mu mpfu za bagenzi babo.


Bamwe mu bahanwe ni nka Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cy’imyaka 25 ndetse agategekwa no kwishyura ihazabu ku miryango yabuze ababo. Uretse aba bahamijwe ibyaha kandi, Urukiko rwanagize umwere Ephrem Gahungu wasimbuye Kayumba ku buyobozi bwa gereza ya Rubavu, kimwe na Augustin Uwayezu wari umwungirije.


Ku wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba (16h30), ni bwo urukiko rwinjiye mu cyumba cyasomewemo uru rubanza rwari rutegerejwe cyane. Umucamanza yatangaje ko Innocent Kayumba ahamwa n’icyaha cyo gukubita byavuyemo urupfu rwa Jean Marie Vianney Nzeyimana wapfuye nyuma yo gukubitwa cyane azira kwiba ikiringiti cya mugenzi we.


Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 15 no kwishyura ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Umunyamategeko wunganiraga Kayumba, Ziada Mukansanga, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bateganya kujurira. Ati “Icyemezo cy’urukiko ntitucyishimiye kubera ko urukiko rutitaye ku miburanire yacu ndetse n’ibimenyetso twatanze. Tugiye kujurira.”


Jean de Dieu Baziga na Innocent Gapira, bari bashinzwe iperereza muri gereza, na bo bahamijwe ibyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka 13 kuri buri muntu.


Icyakora abandi bari abayobozi ba gereza, Ephrem Gahungu wasimbuye Kayumba na Augustin Uwayezu wari umwungirije, bo bagizwe abere. Urukiko rwavuze ko rwasanze nta ruhare bwite bagize mu iyicwa ry’imfungwa zaguye muri gereza ya Rubavu.


Akanyamuneza kari kose ku mubyeyi wa Ephrem Gahungu, Shumbo Mutima, watangaje ko yishimye cyane uburyo umwana we agizwe arenganuwe. Ati “Ndumva nasakuza. Nishimiye ko urubanza rwagenze neza ku wanjye ariko sinishimye cyane kubera ko hari abandi batabohowe.”


Nk’uko byavuzwe n’Umucamanza uru ni rumwe mu rubanza rwafashe igihe kirekire ndetse ni mu zari zigoye rumwe mu zari zigoye. Yavuze ko kandi rwari rugizwe n’amapaji arenga 100 ariko akaba yahisemo kurusoma aruhinnye kubera ubunini bwarwo n’impungenge z’amasaha yari yagiye.


Bamwe mu baregeye indishyi, nka Emmanuel Ndagijimana uvuga ko yakorewe iyicarubozo n’abari abayobozi ba gereza, nta zo yahawe n’urukiko. Umucamanza yavuze ko uyu atagaragaje ko ubumuga bwo ku rugero rwa 60% yeretse urukiko bwaba bukomoka ku bikorwa byabereye muri gereza ya Rubavu.


Inkuru ya IMIRASIRETV.COM

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib

RURA yamuritse ibiciro bushya by'ingendo mu Rwanda

  Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo hirya no hino mu gihugu, nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko yakiyeho nkunganire yajyaga itangwa kugira ngo umugenzi agende ku giciro gito. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe, nibwo Guverinoma yatangaje ko iyo nkunganire iri hagati ya 40% na 5) ikuweho, bivuze ko umugenzi ari we uzajya yiyishyurira igiciro cyose cy’urugendo. Ibiciro bishya RURA yashyize hanze biri hejuru ugereranyije n’ibyo umugenzi yari asanzwe yiyishyurira, aho nko kuva mu mujyi wa rwagati ugera i Nyamirambo ahazwi nko Kuryanyuma, igiciro gishya ari 243 Frw, mu gihe kuva mu mujyi rwagati ugera Kuryanyuma uciye Nyabugogo, igiciro gishya ari 307. Kuva Nyabugogo ugana mu mujyi rwagati, igiciro cyabaye 205 Frw, kuva Kimironko ugana mu mujyi rwagati igiciro cyabaye 355 Frw, mu mujyi rwagati ugana Kacyiru ni 371 Frw, kuva mu mujyi ujya i Kinyinya ni 402 Frw naho kuva i Kabuga ujya Kimironko ni 420 Frw. Kuva mu mujyi rwagati ugana i B

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim

Hasohotse itangazo rigaragaza uko abanyeshuri biga baba mu bigo bazasubira ku ishuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA cyatangaje ingengabihe y’uburyo abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri, bazasubirayo mu gihembwe cya gatatu. Abanyeshuri bazatangira gusubira kwishuri guhera tariki 15 Mata 2024 azaba arı kuwa mbere.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.