Skip to main content

MONUSCO yasabye ingabo zayo kuva mu bice byegereye ibirindiro bya M23



Ubuyobozi bw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bwazisabye kuva mu bice byegereye ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa M23.


Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP byabitangaje kuri uyu wa 8 Mata 2024, izi ngabo zahawe ibwiriza ryo kuva mu mujyi wa Sake mu gihe ubushobozi bwa M23, bukomeje kwiyongera mu bikoresho no mu mubare w’abarwanyi.


MONUSCO yamenyesheje abasirikare bayo ko abarwanyi ba M23 “bagaragaye muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, kandi bigaragara ko bashaka gufunga umuhanda wa Goma-Sake.”


Hashingiwe kuri iri bwiriza riteguza ko umutekano wo muri Sake ushobora kuzamba kurushaho, tariki ya 4 Mata 2024 ingabo z’Abahinde zavuye muri uyu mujyi, zerekeza i Goma, kandi nyuma yo kuhava, ngo “M23 imaze gushinga ibirindiro bitatu by’ubwirinzi” muri aka gace.


Ubu buyobozi bwagaragaje ko umutekano w’ingabo za MONUSCO uri mu bibazo, butanga urundi rugero rw’igitero imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya RDC yazigabyeho mu nkengero za Sake tariki ya 6 Mata.


Kuva mu mpera za 2023, ingabo za MONUSCO zifatanya n’iza RDC muri ‘Opération Springbok’ yo kurinda umujyi wa Sake na Goma kugira ngo idafatwa na M23.


Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro zoherejwe muri Sake ubwo M23 yari imaze gufata imisozi ikikije uyu mujyi muri Gashyantare 2024, kugira ngo ziwubuze kuwufata. Icyo gihe yari yaramaze gufunga imihanda yose, keretse ujya i Goma.


Aho M23 yinjiriye mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro n’iya politiki rya AFC, yagaragaje ko ifite intego yo gufata ibice bitandukanye bya RDC, birimo Goma na Sake, kandi ko izakomereza i Kinshasa, igakuraho ubutegetsi.


Inkuru ya IGIHE

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib

RURA yamuritse ibiciro bushya by'ingendo mu Rwanda

  Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo hirya no hino mu gihugu, nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko yakiyeho nkunganire yajyaga itangwa kugira ngo umugenzi agende ku giciro gito. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe, nibwo Guverinoma yatangaje ko iyo nkunganire iri hagati ya 40% na 5) ikuweho, bivuze ko umugenzi ari we uzajya yiyishyurira igiciro cyose cy’urugendo. Ibiciro bishya RURA yashyize hanze biri hejuru ugereranyije n’ibyo umugenzi yari asanzwe yiyishyurira, aho nko kuva mu mujyi wa rwagati ugera i Nyamirambo ahazwi nko Kuryanyuma, igiciro gishya ari 243 Frw, mu gihe kuva mu mujyi rwagati ugera Kuryanyuma uciye Nyabugogo, igiciro gishya ari 307. Kuva Nyabugogo ugana mu mujyi rwagati, igiciro cyabaye 205 Frw, kuva Kimironko ugana mu mujyi rwagati igiciro cyabaye 355 Frw, mu mujyi rwagati ugana Kacyiru ni 371 Frw, kuva mu mujyi ujya i Kinyinya ni 402 Frw naho kuva i Kabuga ujya Kimironko ni 420 Frw. Kuva mu mujyi rwagati ugana i B

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim

Hasohotse itangazo rigaragaza uko abanyeshuri biga baba mu bigo bazasubira ku ishuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA cyatangaje ingengabihe y’uburyo abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri, bazasubirayo mu gihembwe cya gatatu. Abanyeshuri bazatangira gusubira kwishuri guhera tariki 15 Mata 2024 azaba arı kuwa mbere.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.