Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hitezwe impinduka mu mikoreshereze yari isanzwe y’imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.
Mu itangazo Polisi yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko “Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko bitewe n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizatangira ejo kuwa 7 Mata 2024, hateganyijwe impinduka ku ikoreshwa ry’imihanda ikurikira.”
Imihanda izaba atari nyabagendwa ku Cyumweru Tariki 7 Mata mu 2024 ni uva ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali- Giporoso- Chez Lando- BK Arena- Gishushu- KCC- Sopetrade- Peage-Serena Hotel.
Undi muhanda utazakoreshwa n’ibinyabiziga bisanzwe ni uwa KCC- Ninzi- Kacyiru- Kinamba- Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali- Yamaha- Serena hotel.
Abatwara ibinyabiziga barasabwa gukoresha imihanda ya Kanombe- Busanza- Mu itunda- Kabeza- Niboye- Sonatube Rwandex- Kanogo- Kinamba- Nyabugogo.
Abashaka kujya mu cyerekezo cya kabiri bo bazakoresha umuhanda wa 12- Kigali Parents School- BK Kimironko- Kibagabaga- Akabuga ka Nyarutarama- Kagugu- Karuruma Gatsata- Nyabugogo.
Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye kwakira bamwe mu bashyitsi bakuru bazaba bari muri uyu muhango.
Mu bamaze kugera mu gihugu harimo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, Perezida wa Mauritanie, Mohamed Ould Ghazouani, Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, n’abandi.
Inkuru ya IGIHE.COM
Comments
Post a Comment