Skip to main content

Posts

Umuraperikazi Cardi B yongeye kwaka umugabo we gatanya

Umuraperikazi w’icyamamare, Cardi B, nyuma yaho yigeze kwaka gatanya umugabo we Offset mu 2020 bakayisubika, ubu yongeye kuyimwaka. Belcalis Almanzar umuraperikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo uzwi cyane nka Cardi B mu muziki, yongeye kuba inkuru ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru by’imyidagaduro nyuma yaho yatse gatanya umugabo we Offset wamamaye mu itsinda rya Migos. Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye birimo TMZ na PageSix byabitangaje, kuwa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo yagejeje ubusabe bwa gatanya n’umugabo we aho yavuze ko mu byo atakibasha kwihanganira harimo kuba amuca inyuma bihoraho. Cardi B kandi yasabye ko ari we wahabwa uburenganzira busesuye ku bana babiri babyaranye (Primary custody). Iyi ibaye inshuro ya kabiri Cardi B yatse gatanya dore ko mu 2020 yayatse nyuma bakiyunga bagakomezanya.

Ngizi indwara zigutegereje niba utinda kujya kwihagarika

Mu buzima tubayemo hari igihe umuntu agira akazi kenshi bigatuma wiganyiriza kujya kwihagarika utarakarangiza ariko burya si byiza kuko bifite ingaruka mbi. Dore zimwe mu ndwara ziterwa no kugumana inkari igihe kirekire: 1. Uburwayi bwa ‘cystite’ Mu kudahita unyara mu gihe uruhago rwabigusabye, bituma udukoko (bactéries) ziba ziri mu nkari ziyongera, zigatera icyo twakwita ikibazo cyangwa se uburwayi bwitwa cystite. Ubu burwayi burangwa no gushaka kunyara inshuro nyinshi ndetse n’uburibwe mu gihe umuntu anyara. 2. Ibibazo by’impyiko Iyo uburwayi bwa cystite budahise bwitabwaho ngo buvurwe, udukoko twavuze haruguru, turazamuka tunyuze mu miyoboro y’inkari tukagera mu mpyiko, tugatera ubundi burwayi bwitwa ‘pyélonéphrite’. Pyélonéphrite butera ibibazo byinshi birimo kugira umuriro, umunaniro, kuribwa mu nda, ndetse n’ibibazo mu gihe cyo kunyara. Iyo ubu burwayi nabwo butitaweho hakiri kare, butera ikindi kibazo bita péri-rénal cyangwa septicemie. Péri-rénal ikunda kuranga cyane abagore b

Ikipe ya Police FC yatandukanye n'abakinnyi 9 barimo na kapiteni wayo

Ikipe ya Police FC yarangije kubwira abakinnyi icyenda ko itazakomezanya nabo mu mwaka wa shampiyona utaha, barimo n’abakinnyi bari bamaze igihe kirekire muri iyi kipe. Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu bakinnyi 12 barangije amasezerano muri Police FC, abagera kuri barindwi barangije kubwirwa ko batazahabwa amasezerano mashya mu gihe abandi batatu bari bafite amasezerano, bahawe ubutumwa bw’uko baba bashaka amakipe bazatizwamo. Mu bakinnyi bashoje amasezerano babwiwe gushakira ahandi barimo Gadi Ndizeye ukina inyuma ibumoso, Rurangwa Mossi ukina mu bwugarizi bwo hagati, Patrick Ruhumuriza ukina inyuma iburyo, Rutanga Eric wigeze kuba kapiteni wayo, Kapiteni Nshuti Dominique Savio n’umunyezamu Janvier Kwizera uzwi nka Rihungu. Iyi kipe kandi, ikaba yatangiye gushaka amakipe izatizamo abakinnyi barimo Moses Nyamurangwa wari wavuye muri Sunrise umwaka ushize, Jean Bosco Kayitaba ndetse na Nkubana Mark watunguranye kuri uru rutonde nyamara yari amaze iminsi yitwara neza. Bivugwa ko nyum

Bagiye gutwika! Umuhanzi Bruce Melodie ukunzwe na benshi hamwe na Element berekeje mu Bwongereza

Bruce Melodie na Element EleéeH bafashe indege berekeza mu Bwongereza mu gitaramo bazakorera mu Mujyi wa Londres ku wa 25 na 26 Gicurasi 2024. Bruce Melodie mbere yo kurira indege yavuze ko bagiye batinze bitewe n’akazi kenshi bamaranye iminsi, anahamya ko atazatinda mu Bwongereza kuko hari ibindi bikorwa agomba gukomerezaho akigera i Kigali. Ati "Tugiye dutinze kubera akandi kazi twari dufite, wumve ko no ku wa 28 Gicurasi 2024 ngomba kuba nagarutse. Imana narayisenze nayo iransubiza ubu akazi kabaye kenshi.” Bruce Melodie yavuze ko nyuma ya Londres ateganya no kujya gutaramira muri Canada kimwe n’akandi kazi kenshi afite. Element we yavuze ko agomba guhita ataha kuko afite indirimbo nshya azahita ashyira hanze. Aba bahanzi bitabiriye igitaramo cyitwa ’Shady Mixtape’ kigiye kubera i Londres ku nshuro ya gatandatu. Ni igitaramo byitezwe ko kizaririmbamo abahanzi nka Sizza Man, Vinka, Alien Skin, Azawi, Spice Diana, Mudra, John Blaq, Din Mc, Vjoj, Official Samanta, Zex Bilingilangi

Umuhanzi Sean Kingston hamwe na nyina batawe muri yombi kubera ibyaha bakurikiranyweho

Umuhanzi Sean Kingston wamamaye mu muziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi we ari kumwe na nyina Janice Turner, aho bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi. Aba bombi batawe muri yombi nyuma y’aho Polisi igose urugo rw’uyu muhanzi ruri muri Leta ya Florida. BBC yatangaje ko uyu muhanzi yatawe muri yombi kubera ko muri Gashyantare uyu mwaka, yari yashinjwe na sosiyete icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga kuyambura. Yafungiwe mu Majyepfo ya California akurikiranyweho ibyaha by’ubuhemu ndetse n’ubujura nyuma y’impapuro zimuta muri yombi, nk’uko Polisi yabitangaje. Mu butumwa bwa Sean Kingston ku mbuga nkoranyambaga yari yavuze ko abanyamategeko be bari gukurikirana iki kibazo. Sean Kingston w’imyaka 34 yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Beautiful Girls’, ‘Me Love’, ‘Fire Burning’, ‘Why You Wanna Go’, ‘Eenie Meenie’ yakoranye na Justin Bieber n’izindi zitandukanye.

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi

Ani Elijah wa Bugesera FC yananiwe kumvikana na Police FC

Ikipe ya Police FC yavuye mu byo kugura rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah, bananiranwe kumvikana kubera ko itamuhaye ibyo yifuzaga. Iyi kipe y’abashinzwe umutekano ikomeje kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino utaha aho izanakina CAF Confederation Cup ya 2024/25. Rutahizamu Ani Elijah wifuzwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ni umwe mu bakinnyi Police FC yatekerejeho kugira ngo akemure ikibazo cyo kubona ibitego mu busatirizi bwayo. Uyu mukinnyi uri mu bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize aho yatsinze ibitego 15, abinganya na Victor Mbaoma wa APR FC, yavugwaga muri Police FC ndetse hari amakuru yavugaga ko yamaze kumvikana na yo. Ku rundi ruhande, ushinzwe gushakira ikipe uyu mukinnyi, Nduwayezu Emmanuel [Emmy Fire] yabwiye IGIHE ko Ani Elijah ari umukinnyi wa Bugesera FC agifitiye amasezerano, ndetse ibyo kwerekeza muri Police FC byanze. Ati "[Ibyo kujya muri Police FC] ntabwo byakunze. Ni umukinnyi wa Bugesera FC, buri kipe yamushaka bavugana. Ibyo Police FC yad

Hatangajwe aho guhuza imirenge SACCO mu buryo bw'ikoranabuhanga bigeze

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko urugendo rwo guhuza mu buryo bw’ikoranabuhanga Koperative zo kubitsa no kugurizanya zizwi nk’Umurenge SACCO, ruri hafi kugera ku musozo kuko ubu iyi gahunda igeze ku rugero rwa 94% ishyirwa mu bikorwa. Dr Ndagijimana, yagaragaje ko na 6% isigaye izaba yarangiye mu bihe bya vuba, ku buryo SACCO zose ziri mu gihugu zizaba zahujwe. Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inama ya ‘Microfinance Tech Summit’ ihuza ibigo by’ikoranabuhanga byo hirya no hino bifite aho bihuriye n’urwego rw’imari iciriritse, kugira ngo byerekwe amahirwe ari mu Rwanda hagamijwe kuzamura urwego rwa serivisi z’imari zidaheza. Iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda [Association of Microfinance Institutions in Rwanda- AMIR], yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024. Uyu mushinga watangijwe mu 2014, hagomba kugishyirwaho ‘Cooperative Bank’ ihuriza hamwe Imirenge SACCO 416. Wari witezweho kwihutisha serivisi aho nk’umu

Kayonza: Gitifu yagiye mu nama yasinze hitabazwa igipimo cya polisi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya gaherereye mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, yitabiriye inama ku Murenge ayigeramo akerewe ndetse yanasinze bigaragara, hitabazwa igipimo cya Polisi basanga afite hejuru ya 400%. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 ubwo mu Murenge wa Nyamirama hakorwaga inama yaguye y’umutekano y’Umurenge, yigaga ku gucunga umutekano no kurinda ibintu by’abaturage. Yitabiriwe n’abakuru b’Imidugudu, abayobozi b’Utugari, abakozi b’Umurenge bose n’izindi nzego zihagarariye abaturage. Ubwo inama yari itangiye basanze uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya adahari, abayobozi basaba ko abakuru b’Imidugudu be bajya kumuhamagara kuri telefone bakamenya aho aherereye, ubwo inama yendaga kurangira nibwo uyu muyobozi yahageze yasinze mu buryo bugaragara buri wese. Hahise hitabazwa Polisi y’u Rwanda izana igipimo gikoreshwa hapimwa abashoferi mu kureba ko batanyoye ibisindisha, bakimushyizeho basanga afite ibipimo biri

Hafi no kurira, Barikana Eugène wabaye umudepite yatakambiye urukiko mu gihe yasabiwe gufungwa imyaka ibiri

Ubushinjacyaha bwasabiye Barikana Eugène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo. Urubanza rwa Depite Barikana rwabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aho yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano. Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024. Eugene Barikana yatakambiye urukiko amarira aragwa ubwo yarimo asobanura uburyo yakoreye igihugu imyaka 30 iherezo rikaba rigiye kuba iryo gufungwa. Ivomo: IGIHE

Umunyarwenya Sam Zuby yagejeje kandidatire ye kuri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora

Umunyarwenya Muco Samson wamamaye nka Samu muri Zuby Comedy, yatanze kandidatire ye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) aho yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko. Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024 nibwo Samu yagejeje impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenda kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), agaragaza ko yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko. Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutanga Kandidatire, yavuze ko yakuranye igitekerezo cyo kuba umunyapolitiki ariko akagira ubwoba. Ati “Nkirangiza amashuri yisumbuye nakuranye igitekerezo ariko nkatinya, ariko nakunze gukurikirana gahunda za Leta. Niba muzi imibare y’urubyiruko mu Rwanda nibo benshi kandi ni imbaraga z’Igihugu. Rero nasanze dufatanyije twateza imbere u Rwanda.” Uyu musore yavuze ko afite umushinga yari amaze imyaka itatu yandika nubwo yirinze kuwugarukaho kuko igihe cyo kwiyamamaza kitaragera. Mu byangombwa yatanze, Samu yavuze ko yibagiwe urupapu

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano na AC Group

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na AC Group isanzwe ikora ibijyanye na Tap& Go mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu ntara. Amasezerano na Rayon Sports yasinyiwe ku cyicaro cy’iyi kipe kiri ku Kicukiro kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi, aho ubuyobozi bwayo bwatangaje ko amakipe yabo y’abagore n’ay’abagabo azajya yambara uyu muterankunga ku maboko y’imyenda. AC Group izajya ikorera Rayon Sports amakarita azahabwa abanyamuryango b’iyi kipe bakajya bayakoresha muri serivise zitandukanye harimo kugura itike y’ubunyamuryango (membership card), kugura itike y’umwaka wa shampiyona(season ticket) n’izindi serivisi zisanzwe zikorwa n’iki kigo. Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko gusinyana na Tap&Go bigiye gufasha ikipe ya Rayon Sports mu kongera umubare w’abakunzi babo kuko ubusanzwe uko yari akoze byacaga bamwe intege.

Diamond Platnumz yagaragaje imbarutso y'icyatumye Zuchu azinga utwangushye

Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] uherutse kugirana ibihe byiza n’umukunzi we Zuchu i Dubai, yakomoje ku mbarutso nyayo yari yatumye uyu muhanzikazi amuta mu nzu akigendera. Diamond Platnumz yatangaje ko yamaze kubona ubutumwa bw’abagabo bamaze iminsi bashaka kumuyobereza umukunzi, ubwo yavugaga Zuhura Osmna [Zuchu]. Diamond yavuze ko bidatinze kandi agiye gutangira kubashyira hanze. Ati: ”Ndatangira gushyira hanze ubutumwa bwabo bwamaze kungeraho abo bamaze iminsi bikundishwa kuri Zuhura". Mu minsi ishize ni bwo aba bombi baherukaga i Dubai aho bagiriye ibihe byiza, bikaba byari nyuma y'amakuru yavugaga ko batandukanye. Amakimbirane yabo yatangiye nyuma yuko Diamond ubwo yari mu iserukiramuco rya Serengeti, yarahamagaye Sarah bahoze bakunda. Icyo gihe yahishuye ko Sarah ari we wabaye imbarutso y’indirimbo "Kamwambie". Ntabwo Zuchu yabyakiriye neza.

Myugariro ukomeye muri Rayon Sports yaba agiye kwerekeza mu Barabu

Myugariro w’iburyo Mucyo Didier Junior urangije amasezerano muri Rayon Sports agiye kujya mu igeragezawa mu ikipe ya Al-Jazira yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Amakuru yizewe Kigali Today ifite ni uko uyu musore w’imyaka 25 azajya gukora igeragezwa muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere yaritsinda akaba yayisinyira amasezerano. Nk’uko twabitangarijwe iri geragezwa rizamara hagati y’ibyumweru bitatu ndetse n’ukwezi. Kugeza ubu uyu mukinnyi wari umaze imyaka ibiri akinira Ubururu n’Umweru yamaze kubona urupapuro rumwemerera kuba muri iki gihugu (Visa) ruzarangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2024 mu gihe igisigaye ari uko yohererezwa itike y’indege aho biteganyijwe ko azahaguruka hagati ya tariki 5 n’i 10 Kamena 2024. Ibiganiro bisa nkibyarangiye ku kuba yakongera amasezerano muri Rayon Sports N’ubwo agiye kujya mu igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ariko amakuru atugeraho ni uko Mucyo Didier Junior yamaze gusa nk’urangiza kumvikana n’ikipe ya Rayon sports kuba yayo