Skip to main content

Umuraperikazi Cardi B yongeye kwaka umugabo we gatanya



Umuraperikazi w’icyamamare, Cardi B, nyuma yaho yigeze kwaka gatanya umugabo we Offset mu 2020 bakayisubika, ubu yongeye kuyimwaka.


Belcalis Almanzar umuraperikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo uzwi cyane nka Cardi B mu muziki, yongeye kuba inkuru ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru by’imyidagaduro nyuma yaho yatse gatanya umugabo we Offset wamamaye mu itsinda rya Migos.


Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye birimo TMZ na PageSix byabitangaje, kuwa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo yagejeje ubusabe bwa gatanya n’umugabo we aho yavuze ko mu byo atakibasha kwihanganira harimo kuba amuca inyuma bihoraho.


Cardi B kandi yasabye ko ari we wahabwa uburenganzira busesuye ku bana babiri babyaranye (Primary custody). Iyi ibaye inshuro ya kabiri Cardi B yatse gatanya dore ko mu 2020 yayatse nyuma bakiyunga bagakomezanya.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib...

Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba APR WFC yihereranye Forever WFC ikayitwara igikombe [AMAFOTO]

APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe. Ni umukino ikipe y’ingabo yagiye gukina ihabwa amahirwe, aho bitayisabye iminota myinshi ngo igaragaze ko iri buze gushimisha abakunzi bayo bari bagerageje kuza ku bwinshi cyane ko kwinjira kuri uyu mukino bitasabaga byinshi. Ibitego bitatu byose iyi kipe yabonye yabitsindiwe na rutahizamu wayo, Ukwishaka Zawadi, icya mbere ku munota wa 18 ubwo yasubizagamo umupira wari urutswe n’umunyezamu, icya kabiri ku munota wa 25 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 47 w’umukino. Uyu rutahizamu wuzuzaga ibitego 29 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatumye ikipe ya APR FC yegukana igikombe idatakaje umukino n’umwe, aho yanganyije umukino umwe wonyine mu matsinda indi ikayitsinda.

Nyanza: RIB yataye muri yombi batatu harimo ukomoka mu gihugu cy'u Burundi bakurikiranyweho igikorwa cy'ubunyamaswa bakomeye umukecuru

RIB yatangiye iperereza ku rupfu rw’umukecuru wibanaga mu nzu bikekwa ko yishwe, mu batawe muri yombi harimo umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. Umukecuru witwa Kabatesi Laurence w’imyaka 76 yasanzwe iwe mu rugo yapfuye. Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko amakuru yamenyekanye ubwo umuhungu wa nyakwigendera witwa Mabuguma Emmanuel utuye mu kandi kagari ka Gasoro, mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yazindutse aje guhinga muri kariya kagari ka Butansinda, mu murenge wa Kigoma abanza kujya gusuhuza nyina umubyara asanga yapfuye, niko kwihutira kubibwira inzego z’ibanze. Uriya muyobozi yagize ati “Umuhungu we yavugaga ko yasanze umurambo wa nyina uryamye mu rugo.” Abaturage babonye uriya murambo bavuze ko nta gikomere wari ufite, gusa wari ufite amaraso atari menshi mu mazuru. Nyakwigendera yasize abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. UMUSEKE dujesha iyi nkuru wamenye amakuru ko urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutan...

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.

RDC: Imirwano ya FARDC na M23 yakomereje i Minova

  Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomereje, I Minova no mu nkengero zaho,aho hakomeje kumvikana ibisasu biremereye. Ni nyuma y’aho ku munsi w’ejo urugamba rutari rworoshye rwabereye mu gace ka Bihambwe aho M23 yari ihanganye na FARDC n’abo bafatanije, bikaza kurangira M23 ifashe ako gace. Rukaba ari urugamba rwaguyemo abasirikare benshi b’u Burundi na FARDC. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane imirwano yazindutse ibera muri Centre ya Minova muri teritwari ya Kalehe, abaturage batuye Minova batangiye guhungira i KALUNGU na NUMBI. Rwandatribune iravuga ko uri ari urugamba ruri kumvikanamo imbunda ziremereye ku mpande zombi,ndetse ngo ibisasu biremereye biri kugwa muri aka gace byatumye bimwe mu bikorwa remezo byangirika harimo amashuri ndetse n’ibitaro. Inkuru ya UMURYANGO.RW