Skip to main content

M23 ntivuga rumwe na Leta ya Congo ku mirwano ikomeye yabaye



Umutwe witwaje intwaro wa M23 ntuvuga rumwe Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mirwano yebereye mu duce turimo Vitshumbi na Kibirizi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.


M23 imaze iminsi ihanganye bikomeye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC riri kwifashisha intwaro ziremereye zirimo ibifaru, imbunda nini n’indege z’indwanyi zirimo Sukhoi-25.


Umuvugizi wa guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, ku wa 17 Gicurasi 2024 yatangaje ko iri huriro ry’ingabo za Leta ryafashe utu duce duherereye muri teritwari ya Masisi.


Muyaya yagize ati “Nta cyiza cyo kwishimira ku ngabo zacu cyaruta kuba zafashe ibice bya Vitshumbi na Kibirizi byagenzurwaga n’abashotoranyi. Imyiteguro irakomeje kandi n’ibindi bice byose bizabohorwa.”


Vitshumbi yafashwe n’abarwanyi ba M23 mu gitondo cya tariki ya 11 Werurwe 2024. Ni agace kari muri gurupoma ya Butanda, kegereye ikiyaga cya Edouard gisarurwamo amafi menshi acuruzwa ku masoko yo muri iyi ntara. Icyo gihe hari hashize iminsi igera kuri ine na Kibirizi ifashwe.


Abaturage bavuganye n’ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC barimo umwe mu banyamuryango ba sosiyete sivile batangaje ko kugeza kuri uyu wa 17 Gicurasi bari bakibona abarwanyi ba M23 muri utu duce, bitandukanye n’ibyavuzwe na Muyaya.


Mu masaa tatu y’ijoro ry’uyu munsi, hari uwagize ati “Njyewe ndi muri Vitshumbi. Kugeza ubu ni M23 igenzura Vitshumbi. Natunguwe no kumva amakuru avuga ko Vitshumbi yabohowe. Icyabaye gusa ni uko Wazalendo bagabye igitero ku kigo cya M23 mbere y’uko basubizwa inyuma. Mu mirwano yamaze nk’amasaha atatu, Wazalendo ntabwo yashoboye gutsimbura M23.”


Uri muri Kibirizi yagize ati “Ejo habaye imirwano muri Rwindi, aho FARDC yagerageje gutsimbura inyeshyamba. Gusa muri Kibiri nta cyabaye, inyeshyamba ziracyahari.”


Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024 yatangaje ko amakuru guverinoma ya RDC yatanze kuri Vitshumbi na Kibirizi ari ibinyoma, agaragaza ko abarwanyi babo bakigenzura utu duce.


Lt Col Ngoma yagize ati “Nyuma yo gutsindwa ku mpande zose ziri kuberamo imirwano, guverinoma ya Tshisekedi yahisemo uburyo bwo guteza akavuyo, yica abaturage bayo bwite (mu nkambi ya Mugunga) no kubeshya kuri Kibiri na Vitshumbi.”


Amahanga amaze igihe kinini asaba izi mpande zihanganye guhagarika imirwano, zikajya mu biganiro by’amahoro ariko Leta ya RDC yarahiye ko idashobora kuganira na M23 yita “umutwe w’iterabwoba” ahubwo ngo izakomeza kurwana kugeza iwutsinze. Icyakoze, na wo uvuga ko uzakomeza kwirwanaho, nibiba ngombwa usenye imbunda ziwurasaho.

Inkuru ya IGIHE

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...