Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muraperi w’Umunyamerika, Sean ‘Combs’ Diddy wamenyekanye nka P. Diddy, akorera ibikorwa by’ihohotera birimo gukubita uwahoze ari umukunzi we, Casandra “Cassie” Ventura, mu cyumba cya hoteli.
Amashusho yashyizwe hanze afatiwe mu nguni zitandukanye za Hoteli barimo nk’uko yatangajwe na CNN, agaragaza uyu mugabo utorohewe muri iyi minsi, asa nk’uwirukankana Ventura muri korodoro y’iyo Hoteli, mbere y’uko atangira kumwataka no kumukubita.
Aya mashusho yafashwe mu 2016, agaragaza ko uyu mukobwa yasaga nk’uri gucika ahunga uyu muraperi, P. Diddy bivugwa yasaga n’uwasinze cyane aho yerekana nanone ko nyuma yo kumukubita, yahise amukurubana hasi muri korodoro y’iyo Hoteli.
CNN yavuze ko ibyabaye bivugwa ko byabereye muri Hotel InterContinental ahitwa Century City, muri Los Angeles, yongeraho ko aho hantu hagaragara muri ayo mashusho habanje kugenzurwa koko niba ariho neza hashingiwe ku mafoto y’uburyo imbere muri iyo Hoteli hari hameze.
Nyuma yo gukubita no gukurubana hasi Cassie Vantura wari umukunzi w’uyu muraperi, P. Diddy, ngo yahise amuzanira agasakoshi ke ko muntoki ndetse amujugunyira n’ikindi gikapu gito hafi y’icyuma kizamura kikanamanura ibintu n’abantu mu nyubako ndende, “ascenseur” ndetse anamukubita imigeri ubwo yari aryamye hasi.
Comments
Post a Comment