Skip to main content

Umuvugabutumwa akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa ubwo yamusengeraga ngo amwirukanemo imyuka mibi



Umuvugabutumwa witwa Gray Muchindu, yafashe ku ngufu umwana wafashwe n’amadayimoni nyuma y'uko bari mu rwiherero agiye kumusengera no guhamagara imbaraga z’Imana zikiza.


Polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 36 ukomoka mu gihugu cya Zambia ushinjwa gusambanya umwana w’umukobwa wafashwe n’imyuka mibi [Amadayimoni] akamufatiranya avuga ko agiye kumusengera.


Inkuru dukesha  Byta Fm Zambia, ivuga  ko  Gray ubarizwa mu rusengero rwa Mawaya Pilgrim ruherereye Kalom yatawe muri yombi nyuma yo gufata ku ngufu uyu mwana w’imyaka 9.


Aya marorerwa yabaye tariki ya 1 Mata 2024 ahagana mu masaha ya saa munani [14h00] ubwo ababyeyi b’umwana  batangaga ikirego kuri polisi kivuga ko umwana wabo yahohotewe.


Uyu pasiteri  tariki ya 31 Werurwe yatangaje ko Imana yamuhanuriye ko uyu mwana w’umukobwa yatewe n’abadayimoni kandi ko kumusengera byasaba ko yarara amusengera mu nzu ye, nyina aramumuha.


Ubwo yajyanaga uwo mwana w’imyaka 9 gusengerwa, yari kumwe n’undi w’imyaka 15 bose berekeza ku musozi gusenga. Bagezeyo, uyu mugabo yabwiye wamukobwa mukuru ngo agume aho abarindiriye, ajyana umukobwa muto mu nzu kuko yari hafi yaho atuye.


Hashize akanya gato, uyu mwana w’imyaka 15 basize ku musozi yumvise wa mwana ataka cyane  ntiyasobanukirwa ibimubayeho. Hashize akanya gato, wa mwana yagarutse yuzuye ibyatsi mu mutwe n’ibitaka, aza arira.


Nyuma y'uko aya makuru amenyekanye ko umwana muto yasambanyijwe, inkuru yabaye kimomo mu muryango, nyina w’umwana atabaza polisi.


Komiseri wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Auxensio Daka, yemeje ko uyu mugabo yashyikirijwe inzego za polisi aho ategereje kuburanishwa.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...