Umunyamakuru KNC yiseguye kuri mugenzi we yari yirengeje anatanga umucyo ku bibazo cya Gasogi United
Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuliza Charles,KNC nyuma y'uko yakije umuriro ku munyamakuru wa Fine FM,Ishimwe Ricard avuga ko yatangaje ko iyi kipe ayobora imaze amezi 4 idahemba abakinnyi bayo, yaje kwisegura ndetse yemeza ko ikipe ibafitiye umwenda w'amezi abiri gusa.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, ubwo Abanyamakuru ba Fine FM bari bari mu kiganiro cy’imikino kizwi ku izina ry’Urukiko rw’urujurire,uyu munyamakuru yavuze ko afite amakuru ahagazeho ko abakinnyi ba Gasogi United bamaze amezi 4 badahembwa ndetse akaba yarabibwiwe na bamwe muri bo.
Kakooza Nkuliza Charles,KNC bishoboka ko yari arimo kumva iki kiganiiro, yahise yandikira umuyobozi wacyo Sam Karenzi amusaba ko yabahamagara kuri Fine FM kugira ngo ashyire umucyo kuri iki kibazo,maze baramwerera ati”Biteye isoni kumva radiyo twubaha iriho umuntu umeze nkaho afite ikibazo mu mutwe,ambabarire kuba nkoresheje iyo mvugo.
Ayo mezi 4 arimo avuga azi amafaranga twishyura abakinnyi bacu ,azi abakinnyi bacu igihe bahemberwa usibye gufata umwanda avana ku muhanda gusa.
Ni njewe uhemba Gasogi United, nubwo twababamo ikirarane ariko ibyo bintu avuga nta hantu bihuriye. Uri umugabo nubaha(Sam Karenzi) uwo mwana nareke gutesha agaciro iyo radiyo.
Ashobora gutanga ibimenyetso ko abakinnyi ba Gasogi United bamaze amezi 4 badahembwa… Hari ibyo tujyamo tukagerageza ariko hari ukurengera.
Njyewe mbikubwiye nk’umukoresha wa Gasogi United, ntabwo nshingiye ku bintu baba bashaka gutondagira abandi kubera ko birukanwe kubera kudashobora.Ibyo rero ndashaka mubwire uwo mwana atandukanye ibintu n’ibimenyetso byo kuvugiraho .
Karenzi mbikubwiye ku mugaragaro, nta mezi 4 Gasogi United ibereyemo abakinnyi bayo .
We niba azi amakuru kurusha njyewe nyiri ikipe, ubwo rero Ricard ashobora kuba koko ari umuhanga mu butasi ,niyo mpamvu nakubwiye nti niba afite amakuru kurusha twebwe ba nyirabyo.Mbere na mbere ni inkuru yo guharabika kuko ntabwo yigeze ampamagara ngo muhe uruhande rwanjye..
Ariko icyo nkubwira cyo ni kimwe, hari aho bizagera bihinduke njyewe ku giti cyanjye kandi ndabizi rwose ubusiporutifu bugira iherezo.
Uyu munyamakuru Ishimwe Ricard yahise asaba ko bamumuha umwanya nawe bakavugana maze avuga ko ku wa Kane yari kumwe n’abakinnyi 4 ba Gasogi United bakamubwira ko badaheruka guhembwa ko iyo ageze(KNC) mu myitozo aba yarakaye bakabura uko bamwishyuza.
KNC yahise agira ati”Twumviane nta n’ikintu nkugomba,icya mbere nta n'ubwo nshaka kuvugana nawe.
None se reka nkubaze, usibye wenda ubwenge buke,reka nkubwire wowe ubwawe ni amahano kwitwa umunyamakuru bitewe n’ibintu ukora,icyambere ukumva wese yumva ko ufite ubwenge buke……..
Twebwe ntabwo tugendera ku gitutu cy’abantu babuze ibyo bavuga,bavuga ibintu bisuzuguritse,mumbabarire kuba mbivuze ariko Ricard ntabwo ukwiye kuba umunyamakuru”.
Ishimwe Ricard nawe yahise avuga ko ubushobozi afite abuzi ndetse ko naho bamuhaye akazi kuri Fine FM hari ubwo bamubonyemo bityo ko niba kuvuga ko Gasogi United itahembye bizajya bituma umuntu agirana ikibazo na KNC ,we n'undi munsi azumva ko itahembye azabivuga ndetse ko nta n'icyo bimubwiye.
Nyuma KNC yaje kwisegura ku magambo atari meza yakoresheje kuri Radiyo ndetse anavuga ko avugishije ukuri abakinnyi babareyemo umushahara w’amezi 2 gusa.
Usibye uyu munyamakuru wa Fine FM ,benshi bakunze kugaragaza ko iyo uvuze nabi Gasogi United uhita ugirana ikibazo na KNC ndetse akaba yanakubwira nabi.
Inkuru ya INYARWANDA.COM
Comments
Post a Comment