Umuraperi w'icyamamare Diddy, ukomeje kunyura mu bihe bitoroshye kubera ibyaha akurikiranyweho birimo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa n'ibindi. Kuri ubu byatangajwe ko afite ideni rya miliyoni 100 z'amadolari abereyemo banki.
Sean Combs umuraperi akaba n'umushoramari wagiye wamamara ku mazina menshi yenda gusa arimo P.Diddy, Puff Daddy, Puffy, Diddy kimwe na Brother Love aherutse kwiyongereraho. Uyu mugabo uri mu bikomerezwa byo muri Amerika amaze iminsi ageraniwe.
Ku wa mbere w'icyumweru gishize nibwo abashinzwe umutekano w'imbere mu gihugu ba Homeland Security basatse imiturirwa ibiri ya Diddy irimo iherereye i Lis Angeles na Miami. Ibi byasize abana be babiri bambitswe amapingu bakajyanywa guhatwa ibibazo ndetse nawe ubwe yagaruriwe ku kibuga cy'indege.
Ibi byose byabaye mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso mu byaha ashinjwa byo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa, kwinjiza ibiyobyabwenge no gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Kuri ubu byamenyekanye ko uretse ibi bibazo Diddy afite mu nkiko, ko anasanzwe afite ibibazo by'ideni rya Miliyoni 100 z'Amadolari. Kimwe n'abandi bakire bose bakora ibikorwa byabo bagujije banki, na Diddy nawe yagiye yaka inguzanyo ndetse ngo igitangaje ni uko aya mafaranga yagujije yagiye ayaguramo imiturirwa irimo n'iriya ibiri iherutswe gusakwa.
Comments
Post a Comment