Skip to main content

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone



Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo.


Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage.


RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa.


RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye.


Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye.


Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bibye bya binyobywa bibye bakagenda bagakora house party bagahura n’abantu batangaje, naje gutangazwa no kuba barasangiraga n’uwitwa Ish Kevin mu nzu y’i Kagarama akabatumira n’uwitwa Logan na Olivier ukora indirimbo.”


Yakomeje avuga ko aba bahanzi bagize amahirwe kuko iyo aba basore baza gufatwa bari kumwe nabo bari gufungwa bitewe n’uko nabo ari abafatanyacyaha kubera ko basangiraga nabo ibijurano.


Uwimana Yvette ukora akazi ko gutanga gutanga lisansi kuri station, yavuze ko aba basore bari bagiye kumwica.


Yagize ati “Nabahaye lisansi y’ibihumbi 45Frw barambwira ngo bishyuye kuri telefone mbabwira ko ntabonye ubwo butumwa kuko bavugaga ko bakoresheje MoMo noneho bahita batwara imodoka n’umuvuduko mwinshi bamfashe amaboko ngenda mvuza induru cyane kuko bari bamaze kundenza ku kazi, imyenda yose y’akazi yancikiyeho kubera ko bankurubanaga muri kaburimbo nanjye ndwana n’uko bandekura.”


Umukobwa witwa wa Kathia Kamali,we yavuze ko aba basore bamushikuje telefone ifite agaciro k’arenga miliyoni 1Frw.


Ati “Nari i Nyarutarama imodoka inyuraho iri kurangisha hotel bambaza niba ntuye muri ako kace bahita bambwira ngo ko muri beza ndabashimira bansaba nimero za telefone mbabwira ko ntajya nziha abantu ntazi.”


Yakomeje avuga ko aba basore umwe yahise amukurura ukuboko undi amushikuza telefone amusinika mu muhanda baragenda, bukeye ahita ajya gutanga ikirego ndetse yishimiye ko batawe muri yombi.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba APR WFC yihereranye Forever WFC ikayitwara igikombe [AMAFOTO]

APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe. Ni umukino ikipe y’ingabo yagiye gukina ihabwa amahirwe, aho bitayisabye iminota myinshi ngo igaragaze ko iri buze gushimisha abakunzi bayo bari bagerageje kuza ku bwinshi cyane ko kwinjira kuri uyu mukino bitasabaga byinshi. Ibitego bitatu byose iyi kipe yabonye yabitsindiwe na rutahizamu wayo, Ukwishaka Zawadi, icya mbere ku munota wa 18 ubwo yasubizagamo umupira wari urutswe n’umunyezamu, icya kabiri ku munota wa 25 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 47 w’umukino. Uyu rutahizamu wuzuzaga ibitego 29 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatumye ikipe ya APR FC yegukana igikombe idatakaje umukino n’umwe, aho yanganyije umukino umwe wonyine mu matsinda indi ikayitsinda.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.

Nyanza: RIB yataye muri yombi batatu harimo ukomoka mu gihugu cy'u Burundi bakurikiranyweho igikorwa cy'ubunyamaswa bakomeye umukecuru

RIB yatangiye iperereza ku rupfu rw’umukecuru wibanaga mu nzu bikekwa ko yishwe, mu batawe muri yombi harimo umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. Umukecuru witwa Kabatesi Laurence w’imyaka 76 yasanzwe iwe mu rugo yapfuye. Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko amakuru yamenyekanye ubwo umuhungu wa nyakwigendera witwa Mabuguma Emmanuel utuye mu kandi kagari ka Gasoro, mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yazindutse aje guhinga muri kariya kagari ka Butansinda, mu murenge wa Kigoma abanza kujya gusuhuza nyina umubyara asanga yapfuye, niko kwihutira kubibwira inzego z’ibanze. Uriya muyobozi yagize ati “Umuhungu we yavugaga ko yasanze umurambo wa nyina uryamye mu rugo.” Abaturage babonye uriya murambo bavuze ko nta gikomere wari ufite, gusa wari ufite amaraso atari menshi mu mazuru. Nyakwigendera yasize abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. UMUSEKE dujesha iyi nkuru wamenye amakuru ko urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutan...

Dore impamvu amapera adakwiriye kubura ku ifunguro ryawe rya buri munsi ndetse byaba ngombwa ukarya n'amababi yayo

Burya amapera ni meza ku buzima bw’umuntu ndetse afite akamaro gakomeye by’umwihariko iyo uyariye hamwe n’amababi yayo.Ni antioxidant kandi ikungahaye kuri vitamin C ,fibre potasiyumu ,nibindi.Izi mbuto kandi ziboneka ku masoko menshi ndetse ntanubwo zihenze. 1. Afasha kugabanya urugero rw’isukari mu mubiri: Benshi ntibazi ibi ariko niko biri.Amapera n’amababi yayo bigabanya urugero rw’isukari ukurikije ibyo abashakashatsi bagaragaje. Ibi ni inkuru nziza kubafite indwara ziterwa no kugira isukari mu maraso. 2. Afasha mu kubungabunga ubuzima by’umutima: Antioxidants iboneka mu mapera nkuko ubushakashatsi bubivuga ifasha kurinda umutima wawe radicals zishobora gutuma udakora neza. 3. Afasha kugabanya ibiro: Amapera agira karori(calories )nkeya ku bw’iyo mpamvu rero afasha mu kurwanya umubyibuho ukabije ndetse no kwiyongera ku ibiro dore ko anafite vitamine n’imyunyu ngugu myinshi. 4. Afasha mu igogora Amapera n’amababi yayo afasha mu nzira yo gushya ibiryo nk’uko ubushakashatsi bubivuga ...