Umunyamategeko wunganiraga umwana w’umuhungu w’imyaka 15 ukurikiranywe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku cyaha cyo gusambanya undi w’imyaka itatu, Me Nshimiyimana Célestin yatangaje ko umukiliya we yarekuwe.
Me Nshimiyimana yabwiye IGIHE ko uwo mwana uburana ahakana ibyaha aregwa, yarekuwe by’agateganyo ku wa Kane w’icyumweru gishize ni ukuvuga ku wa 28 Werurwe 2023.
Ati “Yego baramurekuye. Bamurekuye ku wa Kane.”
Mu rubanza ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu muhungu yasambanyije uwo mwana w’umukobwa w’imyaka itatu, amakuru yamenyekanye ari uko uwasambanyijwe yabibwiye ababyeyi be.
Ikindi mu rubanza ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari raporo ya muganga igaragaza ko akarangabusugi k’umwana kavuyeho kose, ndetse afite udukomere dushya mu gitsina.
Iyi ni na yo mpamvu bwasabaga ko uregwa yakomeza gufungwa by’agateganyo, kuko gufungurwa byagombaga kwica iperereza ritomoye riri gukorwa.
Ku rundi ruhande uregwa n’umwuganira mu mategeko, Me Nshimiyimana bari basabye ko arekurwa agakurikiranwa adafunze.
Icyo gihe Me Nshimiyimana yavuze ko abatangabuhamya bavugwa n’ubushinjacyaha nta n’umwe wigeze avuga ko yamubonye uriya mwana w’umukobwa asambanywa, ndetse mu batanze ubuhamya bose nta n’umwe wumvise umwana ataka byibura ngo bamutabare.
Aha ni ho Me Nshimiyimana yaheraga asaba ko ubwo buhamya budakwiriye guhabwa agaciro, kuri raporo ya muganga akavuga ko umwana wo mu cyaro guta akarangabusugi bishobora kuba byaterwa n’ibintu bitandukanye.
Yerekanye ko ibyo birimo kuba umwana wo mu cyaro yakwikuruza ku mitumba y’insina, kuba yajya gutashya akurira ibiti n’ibindi, akavuga ko iyo raporo ya muganga nta n’izina ry’uwo yunganira ryarimo.
Urukiko rwasesenguye ibyo byose rusanga ibyo ukekwa asaba byo gukurikiranwa adafunzwe bifite ishingiro, ruhitamo kumurekura agakurikiramwa ari hanze.
Inkuru ya IGIHE
Comments
Post a Comment