Skip to main content

Nubimenya ntuzongera kurara utayiriye! Dore ibyiza utigeze ubwirwa byo kurya inanasi



Inanasi ni urubuto rukundwa na benshi, ahanini bakarukundira uko ruryoherera. Ariko uretse ibyo kuba ruryohera benshi, ubusanzwe inanasi ni urubuto rufitiye umubiri w’umuntu akamaro gakomeye bityo ikaba itagombye kubura ku ifunguro rya buri munsi.


Imwe mu mimaro y’uru rubuto ni iyi ikurikira:


1.Gukomeza amagufa ; inanasi ni urubuto rukomeza amagufa cyane cyane ku muntu ubasha kubona ikirahuri kimwe ku munsi cy’umutobe w’inanasi utavangiye kandi utakorewe mu nganda.


2. Irinda ishinya kwibasirwa n’indwara zitandukanye maze igakomeza n’amenyo, kandi igakumira n’izindi ndwara zo mu kanwa zirimo nko kuva amaraso bya hato na hato.


3. Inanasi irinda umubiri kwibasirwa na kanseri zifata ibice bitandukanye cyane cyane kanseri zifata amagufa.


4. Inanasi kandi ku muntu uyirya buri munsi,imurinda indwara zibasira umutima kuko umuntu ukunda kurya inanasi buri munsi ntabwo apfa kurwara umutima


5. Kurya inanasi kandi nyuma yo gufata amafunguro bifasha igogorwa ry’ibiryo,maze igifu kigakora neza.


6. Ku bantu bakunda kurya inanasi kandi bagira uruhu rwiza,bagahorana itoto kuburyo umuntu atagira uruhu rushaje.


7. Inanasi kandi igabanya ibibazo by’umubyibuho ukabije ndetse ikarinda n’indwara ziterwa n’umuvuduko w’amaraso n’ibindi bibazo byose ,ahanini biba byatewe n’umubyibuho ukabije.


8. Umuntu ukunda urya inanasi kandi ntabwo yibasirwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero cyane cyane ibicurani kuko izibura imyanya yose y’ubuhumekero.


9. Irinda indwara z’uruhu zirimo ibiheri byo mu maso cyangwa amabara akunda kuza ku ruhu rw’umuntu kuko ikungahaye uri vitamin c.


10. Umuntu ukunda kurya inanasi kandi agira ibirenge n’intoki byorohereye kuko ntabwo umubiri we uvuvuka cyangwa ushishuka.


11. Iyo ukeneye kugira inzara zikura vuba kandi zikomeye,nabwo ushobora kwihata kurya inanasi,nibura buri munsi ukabasha kubona igisate cyayo.


12. Inanasi kandi irinda iminwa gushishuka cyangwa gusaduka, maze igahora ihehereye,kabone nubwo yaba yari isanzwe isaduka ikava n’amaraso irakira burundu


13. Inanasi nanone irinda umusatsi gucikagurika, nubwo umuntu yaba yari asanzwe agira umusatsi mubi ucika,uhita ukomera kandi ukaba uhehereye,dore ko ushobora no kumeseshamo umutobe wayo .


Kugira ngo umuntu abone iyi mimaro yose ku mubiri we nibura arasabwa kurya kimwe cya kane cy’inanasi yose ku munsi, cyangwa akanywa nibura ikirahuri cy’umutobe wayo w’umwimerere.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...