Gutera akabariro nturangize ku bagore bishobora gutera ibibazo n’ingaruka mbi ku mugore, cyane cyane bigaterwa no kuba icyo gikorwa cyakozwe ntikigere ku musozo.
1.Kwitakariza Icyizere
Gutera akabariro nturangize ku mugore bishobora kumutera ikibazo cyo kwitakariza icyizere no kumva ko nta gaciro afite.
2.Kugirana ibibazo n’amakimbirane nuwo bashakanye
Kutarangiza bishobora kuzamura umwuka mubi nuwo mwashakanye , bikaba bishobora no gutera gucana inyuma biturutse ku kuba mudahanahana ibyishimo bihagije muri icyo gikorwa
3.Gutera Stress
Kutarangiza bishobora gutera stress ndetse nzindi ndwara zo mu mutwe biturutse ku kuba kiriya gikorwa kitagenda neza gusa .
4.Gutakaza ubushake bwo gutera akabariro burundu
Kumara igihe kinini utera akabariro nturangize , bishobora kugusunikira ku gutakaza ubushake bwo gutera akabariro ibi bigaterwa nuko ubwonko bwawe bwarangije kwakira ko nta cyanga n’uburyohe uzigera ubonera mu gutera akabariro .
5.Kumagara mu gits1na
Bishobora kandi kugutera kumagara mu gitsina biturutse kukuba waragiye utakaza kumva icyanga cyo gutera akabariro , ibi bikaba byagutera gutera akabariro ukababara .
6.Kubura ibitotsi
Kutarangiza ku mugore bishobora kumutera ikibazo cyo kubura ibitotsi burundu
7.Kurwaragurika
Ibi hiterwa nuko kutarangiza bituma umubiri wawe ucika intege mu bijyanye no kwirinda no mu guhangana n’indwara , uko umara igihe ukora imibonano mpuzabitsina nturangize , bigenda birushaho kugutera iki kibazo.
Comments
Post a Comment