Umugore ukorera uburaya mu Kagari ka Gatenga mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yacyuye umugabo bakorana imibonano mpuzabitsina arangije amwicira umwana.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugore ukora uburaya yacyuye umugabo w’umumotari, bakorana imibonano mpuzabitsina nyuma bagirana amakimbirane, ahita asohoka yiruka undi asigara ari kuniga umwana we w’umukobwa w’imyaka umunani aramwica.
Umugore umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ati "Yazanye umugabo barararana amwicira umwana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatenga, Mugabo Rukika Christian, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu uyu mugabo yahise aburirwa irengero ndetse atari yaboneka.
Ati “Kugeza ubu umugabo yari ataraboneka ariko umugore RIB yahise imujyana ajya gutanga amakuru.”
Si ubwa mbere uyu mugore apfusha umwana mu buryo bw’amayobera kuko ku tariki 13 Gashyantare muri uyu mwaka yakozweho iperereza nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo bari batahanye.
Comments
Post a Comment