Ikipe ya Sunrise FC ikomeje kongererwa ibyago byo kwerekeza mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kunyagirwa na Kiyovu Sports
Kiyovu Sports yanyagiye Sunrise FC ibitego 4-0, irushaho kugana habi cyane ko byongereye ibyago byo ku manuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki 3 Mata 2024 kuri Kigali PelĂ© Stadium. Wari urimo guhangana gukomeye kuko Urucaca rwashakaga kwihumira kuri Sunrise FC yayibukije Igikombe cya Shampiyona umwaka ushize w’imikino.
Mbere y’umukino habanje gufatwa umunota wo kwibuka uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Ader Zarne witabye Imana ku wa Kabiri, tariki 2 Mata 2024.
Comments
Post a Comment