Iburasirazuba: Baje bitwaje ibikapu na matola biteguye gutangira akazi basanga bahamagawe n'abatekamutwe
Abantu batari bamenyekana bahurije hamwe urubyiruko rwa Rwamagana,Kayonza, Kirehe na Nyagatare barwaka amafaranga kugira ngo barurangire akazi, bamwe baza bitwaje matela n’ibikapu biteguye kugatangira, bahageze basanga ababahamagaye ni abatekamitwe.
Ku muntu wajyaga kwiyandikisha yatangaga ibihumbi 13 Frw bakamuha inyemezabwishyu iteyeho kashe irimo Tin number ikazengurukwa n’amagambo Vision Care Ltd- Kigali Rwanda.
Uretse aya mafaranga, nyuma bagiye babaka andi 7500 Frw abandi bakabaka 8500 Frw ngo y’ubwishingizi.
Ivomo: Inyarwanda.com
Comments
Post a Comment