Filime y’uruherekane yitwa ‘The Bishop’s Family’, igaruka ku buzima abavugabutumwa bacamo ndetse na bimwe bibera inyuma y’amarido kenshi abakirisitu batamenya, igiye gutangira gutambuka kuri A+ Afrique, imwe muri televiziyo zikomeye zitambutsa filime zikomeye muri Afurika.
The Bishop’s Family yari isanzwe ica kuri Zacu TV yakozwe na Zacu Entertainment, kuri ubu ikaba yaramaze kugurwa na A+ Afrique yanamaze kuyishyira mu Gifaransa, mu minsi iri imbere ikazaba itambuka kuri iyi televiziyo ikomeye.
Nelly Wilson Misago uhagarariye Zacu Entertainment yakoze iyi filime yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ari ibintu bishimishije kuba bwa mbere A+ Afrique yaraguze filime yo mu Rwanda igiye gutangira gutambukaho nyuma yo guhindurirwa ururimi.
Comments
Post a Comment