Skip to main content

Dore abantu batemerewe kunywa tangawizi



Tangawizi isangwa henshi mu ngo zacu ndetse tuyifashisha cyane mu kwivura indwara zimwe na zimwe ariko nubwo igira akamaro kanini hari abantu batemerewe kuyikoresha kuko yagira ingaruka mbi ku buzima bwabo aho kubakiza.


Tangawizi, umuti ukomeye cyane kandi w’umwimerere


Tangawizi yifashishwa mu kuvura inkorora, ibicurane na bumwe mu burwayi bwo mu muhogo. Tangawizi yongerwa mu cyayi no mu biryo kugira ngo bigire impumuro nziza n’uburyohe bwisumbuyeho.


Tangawizi kandi ifasha mu gukira umutwe, kuruka, gufungana mu mazuru n’ibindi, si ibyo gusa kuko Tangawizi ikora nk’ifunguro rifasha mu gutakaza ibiro. Ifasha umubiri wawe gutuma ukora cyane, bigatuma udahora ushonje cyane. Ni nziza ku igogora, ifasha ku barwaye igifu ndetse n’ikora neza ry’umutima. Tangawizi inakura imyuka y’umurengera mu mara no mu gifu. Tangawizi kandi ifasha mu itembera ryiza ry’amaraso , igabanya kuribwa mu ngingo cyangwa kuribwa imitsi. Tangawizi ifite n’akamaro gakomeye mu gutuma ibisebe bikira vuba.


Nubwo tubonye akamaro ntagereranywa ka Tangawizi , ntabwo ikoreshwa na buri wese nkuko urubuga Bold Sky rwandika ku buzima rubitangaza ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe abantu batemerewe kuyikoresha urebe niba uri muri icyo cyiciro.


Abantu bamwe batekereza ko Tangawizi nta ngaruka mbi yagira ku muntu kuko ari icyatsi, nyamara ishobora guteza ibibazo ku bantu bamwe na bamwe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ngaruka mbi za Tangawizi ku bantu bagomba kwirinda kuyikoresha.


Abagore batwite


Tangawizi ishobora kugira ingaruka mbi igihe umugore ayikoresheje atwite. Icyo twakwita ibitera imbaraga karemano biba muri Tangawizi bishobora gutera umugore kugira ibise mbere y’igihe. Ibi nibyo bishobora gutuma umwana avuka igihe kitageze ari nayo mpamvu abagore batwite bagirwa inama yo kudakoresha Tangawizi mu buryo ubwo aribwo bwose.


Abantu bashaka kubyibuha n’abafite ibiro bikeya


Tangawizi ni umwe mu miti myiza ifasha gutakaza ibiro. Izamura uburyo umubiri ukoramo ubundi ikagabanya ubushake bwo kurya. Iyi niyo mpamvu abantu bashaka kubyibuha ndetse n’abafite ibiro bikeya cyane badakwiriye gukoresha Tangawizi.


Abantu barwaye zimwe mu rwara z’amaraso


Tangawizi ifasha mu gutembera neza kw’amaraso agana mu bindi bice by’umubiri. Aka ni kamwe mu kamaro k’ingenzi ka Tangawizi ku mubiri w’umuntu. Ariko ku bantu bafite uburwayi bw’amaraso nk’abanywa imiti ituma amaraso yabo avura cyangwa se abarwaye ‘haemophilia’(uburwayi butuma iyo umuntu akomeretse, amaraso atinda kuvura ngo bihagarare), Tangawizi ntibaba bagomba kuyikoresha mu buryo ubwo aribwo bwose.


Abantu banywa imiti


Muri rusange abantu baba bari kunywa imiti y’uburwayi ubwo aribwo bwose bagomba kwirinda gukoresha Tangawizi. Tangawizi izamura cyangwa ikagabanya ubukare bw’imiti. Ituma ubukare bwa ‘aspirin’ n’indi miti ituma amaraso atavura. Mu rundi ruhande ahubwo igabanya ubushobozi bw’imiti ituma amaraso avura. Indi miti itagomba kunywebwa umuntu akanakoresha Tangawizi harimo irinda umuvuduko w’amaraso n’imiti irinda diyabete

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Abantu 11 batawe muri yombi bazira gufata amafunguro mu gisibo cya Ramadhani

  Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan. Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe. Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye. Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.” Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko. Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo. Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Abahanzi Chriss Eazy na Shaffy bari mu byishimo nyuma y'uko indirimo bakoranye iciye agahigo ku rubuga rwa YouTube

Abanyamuziki Shaffy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Chriss Eazy ubarizwa mu Rwanda, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo bakoranye bise ‘Bana’ yujuje Miliyoni 10 ibafasha kujya ku rutonde rw’abahanzi bamaze guca aka gahigo. Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y’amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n’abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk’ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw’abantu biba ibindi bindi. Ni indirimbo y...

Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri filime ivuga ku bwisanzure bw'abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda

Malaika Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi. Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana. Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi ...

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...