Biravugwa ko umuhanzi Ish Kevin yamaze kwerekeza iya RIB kubera ibyo aheruka kuvugwaho bitamushimishije
Umuhanzi Ish Kevin umenyerewe mu muziki nyarwanda aravugwaho kuba yagiye gutanga ikirego mu Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB, nk’uko byemejwe n’umwe mu bamureberera mu buzima bwe bw’umuziki.
Tariki 2 Mata 2024, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abasore bakekwaho ubujura aho muri abo basore bane muri bo ari abakanishi, aho ngo bakundaga kwiba imodoka abantu basize ku muhanda, nyuma bagahindura plake zazo kugira ngo bataza gutahurwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ubwo yerekanaga abo basore, yanavuze ko bajyaga kuri sitasiyo za Lisansi zitandukanye bakanywesha imodoka bakagenda batishyuye, ndetse bakanajya n’ahacururizwa inzoga bakazifata bakagenda batazishyuye.
Murangira yanavuze kandi ko hari abahanzi Nyarwanda barimo Ish Kevin byasanzwe barasangiraga inzoga aba basore babaga baribye. Yagize ati “Muri bya bindi babaga bibye, bajyaga kuryoshya, ya mafaranga bibye, bya binyobwa bibye, bakagenda bagakora house party bagahura n’abantu batangaje, naje gutungurwa no gusanga barasangiraga n’uwitwa Ish Kevin mu nzu y’i Kagarama akabatumira n’uwitwa Logan na Olivier ukora indirimbo.”
Nyuma y’uko RIB itangaje aya makuru, umuhanzi Ish Kevin abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ibitangazamakuru birimo Igihe n’Inyarwanda byatangaje kuri aya makuru bidakora kinyamwuga kuko ntabwo byari bikwiriye ko babitangaza.
Mu kiganiro JB Rwanda yakoze kuri uyu wa 3 Mata, ubwo yahamagarana nimero ya ‘Management’ ya Ish Kevin, uwayitabye yabemereye ko uyu muhanzi yamaze kujya gutanga ikirego muri RIB, gusa avuga ko ibyo Kevin yatangaje nta byinshi yabivugaho, bityo ni ugutegereza ibizava mu iperereza
Ish rekabibe atari ukuri kbx brother
ReplyDelete