Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Uganda rwashimangiye ishingiro ry’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, riteganya igihano cya burundu n’icy’urupfu ku bahamijwe kuryamana bahuje ibitsina.
Icyakora urwo rukiko rwatesheje agaciro zimwe mu ngingo zigize iryo tegeko, ruvuga ko zinyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Mu ngingo zakuwemo harimo ihana abarebera imyitwarire y’abaryamana bahuje ibitsina no kutabimenyekanisha ku gihe.
Ishyirahamwe ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu nibo bari batanze ikirego basaba ko iryo tegeko riteshwa agaciro ariko urukiko rwabyanze.
Bavuze ko bazakomeza kujuririra uyu mwanzuro.
Comments
Post a Comment