Abiyita abapfumu kugira ngo bacucure utw'abandi akabo kashobotse! RIB yataye muri yombi batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abagabo batatu biyitaga abapfumu n’abavuzi gakondo, bagacucura abaturage amafaranga yabo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru aba bagabo uko ari batatu barimo n’uko moka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RIB ivuga ko aba bagabo bakoresha amayeri menshi atandukanye aho hari abantu bebeshya ko ibyo bibwe bari bubigaruze no kuvuga ko bavura indwara zitandukanye zananiranye.
Bafatiwe mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024 nyuma yo kumenya ko bari gushakishwa bakajya kwihisha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mubyo aba bagabo bafatanywe harimo onzoka inzoka bakuye muri Congo ndetse n’akanyamasyo.
Yagize ati “Aba bose uko ari batatu bafatanya mu gikorwa kimwe kugira ngo bagire uwo babeshya, bishingikirije ibikorwa by’ubupfumu n’uburaguzi hanyuma bakamutwara amafaranga.”
Bakurikiranyweho ibyaha bitandatu bitandukanye birimo gutunga, guhererekanya kugurisha kugura yyangwa gukoresha inyamaswa yo mu gasozi, gushimuta, gukomeretsa, gutwara, kubuza amahwemo cyangwa korora inyamaswa zo mu gasozi , gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi cyangwa kuyizerereza no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Bakurikiranyweho kandi icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejewe uburiganya.
Ibyaha aba bagabo bakurikiranyweho igihano gito gihanishwa igifungo cyo kuva ku myaka ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw kugera kuri miliyoni 5 Frw, mu gihe igihano kiremereye gihanishwa igihano kigera ku myaka 10 ndetse hakiyongeraho n’ihazabu hagatiya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.
Kugeza ubu aba bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo n’iya Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Inkuru ya IGIHE.COM
Comments
Post a Comment