Zanzibar yahagaritse umuhanzi w’icyamamare wa Wasafi Records, Zuchu, mu bikorwa byose by’ubuhanzi mu gihe cy’amezi atandatu kubera ibyo yakoreye igitaramo aheruka kuhakorera cyitwaga Fullmoon Kendwa Night cyabaye, ku wa 24 Gashyantare 2024.
Zuchu,amazina ye nyakuri,Zuhura Othman Soud,yahanwe n’umuryango witwa Zanzibar Arts, Census, Film, and Cultural Council (BASSFU),nyuma yo kubona ko bimwe mu bikorwa yakoreye ku rubyiniro bidahuye n’umuco wa Zanzibar.
Icyumweru kimwe nyuma y’iki gitaramo, amashusho ya Zuchu ku rubyiniro yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bitera impungenge bamwe mu batuye Zanzibar.
Muri icyo gitaramo cyakoreye ku kirwa cyitwa Kendwa mu kwezi gushize,hakoreshejwe amagambo n’imyifatire byeruye ku bijyanye n’ibitsina.
Bidatinze, BASSFU, ishinzwe kubahiriza imigenzo gakondo y’iki kirwa, yatangiye iperereza nyuma itangaza ko ahagaritswe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa BASSFU, Omar Abdalla Adam, yashimangiye ko aka kanama kiyemeje kurinda umuco wa Zanzibar. Ati: "Akanama gaifite inshingano zo kurinda imigenzo,amahame,n’umuco bya Zanzibar".
Kubera iyo mpamvu, duhagaritse ku mugaragaro ibikorwa byose by’ubuhanzi bya Zuchu muri Zanzibar amezi atandatu, guhera uyu munsi, ku ya 5 Werurwe 2024."
Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Zuchu atigeze yiyandikisha muri BASSFU kandi ko adafite ibyangombwa nkenerwa byo kuririmbira muri Zanzibar.
Comments
Post a Comment