Hashize iminsi mike umuhanzi wo muri Nigeria, Davido yumvikanye yitaka ndetse biteza imvururu mu bahanzi.
Davido ukunzwe n’abatari bake, yavuze ko ari we muyobozi w’injyana ya Afrobeats, ubwo yari mu kiganiro kuri Billboard.
Ibi byateje urunturuntu hagati y’abahanzi bagenzi be ndetse n’abafana ubwabo, aho bamusabye kutishyira hejuru kuko atari we wa mbere ndetse akaba atari n’uwa nyuma ukoze iyi njyana.
Wizkid, umwe mu bakora iyi njyana, ndetse akaba na we yubashywe cyane, mu gusubiza Davido yamwibukije ko iyo atagira umuryango ukize yavukiyemo, nta muntu n’umwe wari kuba amuzi.
Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio yo muri Nigeria yitwa 96.9 Cool FM, WizKid yagize ati: “Injyana iyo ari yo yose ntigira nyirayo, ahubwo habaho kugira amahirwe n’igihe cyawe cyo kwaka.”
Akenshi iyo umuhanzi akoze ibisa nk’ibyo Davido yakoze muri muzika, cyangwa se yavuze ikintu cyatuma Isi yose imuvugaho, aba ari guteguza igitaramo agiye gukora, cyangwa Alubumu nshya agiye gusohora.
Comments
Post a Comment