Abahanzi, abafana ndetse n'abandi bose bakurikiranira hafi muzika ya Nigeria, bari gusingiza Wizkid nyuma yo guhindura umuziki wa Nigeria mu buryo bwo gutanga agatubutse mu mufuka ndetse no mu mikorere y'indirimbo.
Umuhanzi Remi Aluko ukorera muzika ye mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko mbere y'uko Wizkid aza mu muziki, indirimbo nyinshi zo muri Nigeria zabaga ari ndende cyane (zifite iminota myinshi), ariko Wizkid amaze gutangira umuziki, yazanye uburyo bushya bwo gukora indirimbo ngufi kandi nziza cyane.
Avuga ko Wizkid akimara gukora ubwo buryo, abandi bahanzi nabo babonye ari byiza cyane bahita batangira nabo kujya bakora indirimbo ngufi cyane kuko babobanaga ari iby'agaciro gakomeye ndetse kandi bikaba byaranakundwaga cyane ku isoko.
Mu kiganiro kuri Echo Room, Aluko yagize ati" Wizkid yagize impinduka zikomeye cyane mu muziki wa Nigeria, ni Ukuri ni uwo kubahwa. Urugero mbere y'uko atangira muzika, wasangaga indirimbo zarabaga ari ndende cyane, ugasanga indirimbo ifite iminota nk'itanu kuzamura, ariko aho amariye kugera mu ruganda rwa muzika, yahinduye umuvuno atangira gukora indirimbo ngufi kandi wanazumva ukumva ziryoheye anatwi, ubu buryo n'abandi bahanzi bahise bafatiraho kuko usanga binabarinda kwica indirimbo no kuzangiza".
Aluko yakomeje avuga ko ubu buryo bwafashije abahanzi benshi cyane kuko biri mu bintu byatumye muzika ya Nigeria yaguka ikagera ku ruhando mpuzamahanga, ikindi kandi binafasha abahanzi kudasesagura indirimbo, kuko mbere wasangaga barakoraga indirimbo imwe irimo indirimbo Ebyiri.
Comments
Post a Comment