Urukundo rwa Nicki Minaj na Kanye West ruragenda ruyonga nyuma y'uko uyu mugore akoze ikintu cyababaje umukunzi we
Umubano wa Nicki Minaj na Kanye West uri gukendera, nyuma y’uko uyu mugore yanze kujya mu ndirimbo ya Kanye West.
Intambara y’amagambo irakomeje ku mbuga nkoranyambaga aba bombi bakoresha, nyuma y’aho bimenyekanye ko Nicki Minaj yanze kujya mu ndirimbo ‘New Body’ y’Umuraperi Kanye West.
Kanye West yashyize hanze ubutumwa bugufi yandikiye Nicki Minaj amusaba ko baganira uburyo bwo kwihutisha igitero yagombaga kuririmba muri iyi ndirimbo, undi aramwihorera.
Nicki Minaj abinyujije kuri Instagram, yasubije Kanye West avuga ko adashobora kuririmba muri iyi ndirimbo, kuko amaze iminsi asohoye album nshya.
Ati “Ku bijyanye na Kanye rwose ntamwubahutse, nasohoye album nshya, kuki nasohora indirimbo imaze imyaka itatu hanze koko?”
Mu mashusho yongeye gusakara ku mbuga nkoranyambaga, Kanye West yavuze ko ari mu babaye hafi Nicki Minaj kuva yatangira umwuga wo kuririmba, avuga ko atazi impamvu ari kumwitwaraho gutyo.
‘New Body’ ni indirimbo yavuzwe hagati y’aba baraperi bombi kuva mu 2018.
Mu 2019 Nicki Minaj yaririmbye igitero gishya muri iyo ndirimbo yari yahinduwe ihimbaza Imana ariko uwo mwaka nawo urangira idasohotse kuri album ‘Jesus is King’ ya Kanye West nkuko byari byitezwe.
Mbere y’uko uwo mwaka wa 2019 urangira, Nicki Minaj yatangaje ko amaze kwandika ibitero bitatu muri iyo ndirimbo ariko ntisohoke. Mu 2021 byaravuzwe ko yari gusohoka kuri album ‘Donda’ ya Kanye West nabwo ntiyajya hanze.
Comments
Post a Comment