Umutoza w’ikipe ya APR FC, Umufaransa Thierry Froger yatangaje ko abaye ari uhitamo yatoranya ko umukino uzabahuza na Rayon Sports waba saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuko ari bwo amakipe akina neza yisanzuye.
Froger yatangaje ibi nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Ferwafa ritangaje ko umukino wa Derby wimuriwe isaha, uva saa 18h00 wari uri ukajyanwa Saa 15h00 z’amanywa kubera kutizera urumuri rwo kuri Kigali Pele Stadium.
Nyuma y’izi mpinduka benshi mu bakunzi ba Rayon Sports batangaje ko mukeba yari ari inyuma z’impinduka z’uyu mukino ariko Thierry Froger utoza APR FC yatangaje ko atari bo bakungukira muri ibi.
Comments
Post a Comment