Umusore yashatse kugerageza umukunzi we agira ngo arebe ko amukunda ahimba ikinyoma cyaje kumuviramo akaga gakomeye
Abakozi b’igipolisi cya Nigeria (NPF),bwataye muri yombi umusore w’imyaka 28, Pascal Akuh, azira kubeshya ko yafunzwe ngo asuzume umukunzi we.
Komiseri wa Polisi muri FCT, CP Ben Igweh, ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu, tariki ya 20 Werurwe 2024, yavuze ko ukekwaho icyaha yemeye ko yahimbye ifungwa rye kugira ngo asuzume urukundo umukunzi we amukunda.
CP yagize ati: “Ku ya 14 Werurwe 2023 ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, Akuh Chinemezeh yamenyesheje Apo Divisional Headquarters ko murumuna we witwa Pascal Akuh, w’imyaka 28, yamuhamagaye amubwira ko yatawe muri yombi na polisi ajyanwa gufungirwa muri SCID.
Kubera ibi, Polisi n’umuryango we bagiye muri gereza ya SCID, IRT na FCID, basanga atari muri kimwe mu bigo byavuzwe.
Hifashishijwe agakoresho karanga amerekezo,imodoka y’ukekwaho icyaha yakurikiranwe iboneka mu gace ka Wumba, Apo.
Uyu wabeshye yasanzwe muri hoteri i Lokogoma nijoro maze bamuta muri yombi.
Comments
Post a Comment