Umupasiteri akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kurya akayabo muri betting maze ibyo gusenga akabivamo akajya gushinga bizinesi itangaje
Pasiteri witwa Peter Wafula wo mu gace ka Kakamega mu gihugu cya Kenya yariye Miliyoni zigera kuri 968 z'amafaranga y'u Rwanda mu mikino y'amahirwe izwi nka 'Betting' ibyo gusenga ahita abivamo ashinga amakipe 2 y'umupira w'amaguru.
Ibi byabaye ku munsi w'ejo ku wa Gatatu nk'uko ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa Wakenya Leo News cyabyanditse.
Peter Wafula akimara kurya aya mafaranga abikesha gukora Betting yahise afunga urusengero rwe abwira abayoboke be ko agiye kwibera umushoramari ibyo gusenga abivuyemo, abasaba kwisengera ndetse ababwira ko bazahurira mu ijuru.
Uyu mupasiteri yahise anashinga amakipe 2 akina umupira w'amaguru iwabo muri Kenya.
Iyi nkuru yagurutsweho cyane ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter benshi bagaragaje ko ibi bidakwiye bavuga ko no gukora Betting ari icyaha bityo bikaba bidakwiye Pasiteri gusa hari n'abandi bavuze ko Imana yasubije amasengesho ye akaba yabonye amafaranga.
Comments
Post a Comment