Tyla uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika y’Epfo aho akomoka no ku Isi yose muri rusange, yatangaje ko atazabasha gukora ibitaramo bizenguruka Isi yari afite muri Amerika n’i Burayi kubera imvune.
Mu butumwa yanditse kuri Instagram yavuze ko abaganga bamugiriye inama yo kudakomeza ibi bitaramo kubera imvune, gusa ntiyahishura ubwoko bw’imvune afite.
Yanditse ati “Nagerageje kubihisha, maze igihe ndi mu buribwe bukabije kubera imvune y’umwaka ushize. Nahuye n’abaganga ariko aho gukira ndushaho kuremba. Mbabajwe no kubamenyesha ko ntazaboneka mu bitaramo kuko ndamutse nkoze igitaramo ubuzima bwanjye bwarushaho kuba bubi.”
Mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe nibwo Tyla yateguraga gutangira ibi bitaramo bizenguruka Isi, ahereye Oslo no muri Amerika.
Comments
Post a Comment