Umuhanzikazi Tiwa Savage ukorera muzika mu gihugu cya Nigeria, yihanangirije bikomeye abantu usanga bahora bamwoherereza ubutumwa bumusaba amafaranga yo kwikenuza mu bibazo byabo.
Tiwa Savage usanzwe uzwiho kutaripfana, yavuze ko kuba ari umukire bidasobanura ko abantu bagomba kujya buri gihe bamusabirizaho nyamara nabo bataracitse amaboko.
Uyu muhanzikazi kandi yanavuze ko amafaranga ye afite yayavunikiye, kandi akaba akinayavunikira aho ayakorera amasaaha agera kuri 24/24, bityo ko n'abandi bagakwiye gukura amaboko mu mifuka bagashaka uturimo tw'amaboko bakora aho kugira ngo bajye bahora bamusabirizaho.
Tiwa Savage yagize ati" Ndi umukire nibyo. Ariko ntabwo bibaha uburenganzira bwo guhora muza munsabiriza amafaranga yanjye mba navunikiye, abantu twese tugira amasaha 24, rero namwe mugende mukore nk'uko nanjye nyakoramo".
Uyu muhanzikazi avuga ko uyu mwaka wa 2024 nta mikino irimo, buri muntu ni ugukora bitaba ibyo akazasaza uko yakavutse. Ati" Abantu mwari muzi ngo ndi umunyempuhwe murambabaje cyane rwose. Uyu mwaka nta mikino igihari ubu gahunda ni ugukora ugakira cyangwa se ugasigara".
Comments
Post a Comment